Umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku wa 8 Mutarama 2026.

Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, ariko impande zombi ziryumaho.

Gusa bakunze kubwirana amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma benshi batera hejuru, bavuga ko iby’aba bombi biri kugana aheza.

Ku wa 14 Kamena 2025, Shizzo yari yambitse impeta Tessy mu birori byabereye i Dubai byitabiriwe na bamwe mu nshuti zabo.

Mu Ukwakira 2025, umuryango wa Shizzo wagiye gufata irembo kwa Tessy.

Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy ni umwe mu bari bamaze igihe bakora ku Isango Star aherutse no gusezeraho, ubu asigaye mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri Shene ya YouTube ahuriyeho na Blandy Star.

Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu baraperi bamaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda.

Imodoka abageni barimo ni iyo mu bwoko bwa Mercedes-AMG
Shizzo ubwo yageraga ku Murenge wa Kinyinya aho umuhango wo gusezerana wabereye
Tessy agisohoka mu modoka, mbere yo kwinjira mu Murenge
Akanyamuneza kari kose nyuma y'uko amategeko abemeye nk'umugore n'umugabo
Tessy na Shizzo bombi bazwi mu myidagaduro mu Rwanda, umwe nk'umunyamakuru undi nk'umuhanzi
Tessy yatangiye kumenyekana ubwo yakoraga mu biganiro kuri Radio Isango Star
Shizzo ni umwe mu baraperi bo mu Rwanda bakunda kuririmba bagaruka ku mateka y'i Gisenyi aho yakuriye
Tessy yari anezerewe bigaragarira amaso
Urukundo rwa Tessy na Shizzo rwatangiye kumenyekana mu 2024
Shizzo yasezeranyije Tessy ko azamubanira neza nk'uko amategeko y'u Rwanda abiteganya
Tessy yemereye Shizzo ko azamubera umugore nk'uko bigenwa n'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda
Bombi bahamije isezerano ryabo batera igikumwe
Nyuma y'indahiro, basohotse banezerewe
Bamwe mu banyamakuru ba Isango Star bakoranye na Tessy bari bagiye kumushyigikira
Alex Muyoboke wamenyekanye cyane areberera inyungu z'abahanzi yari mu birori bya Shizzo

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Fidele Nzayisingiza
Video: Innocent Byiringiro