Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Isimbi Noeline yavuze ko iyo agiye mu Mujyi wa Kigali gukora ibikorwa bisanzwe, nko guhaha cyangwa gutembera nk’undi muturage wese, hari abantu bamuvugiriza induru, bakamuseka cyangwa bakamukorera ibikorwa avuga ko bimutera ubwoba.
Yashyize hanze amashusho agaragaza abantu bamureba, bamwe basa n’abamutangariye, abandi bamuvugiriza induru, ayaherekesha amagambo agira ati “Uru ni urugero rworoshye rw’uburyo mfatwa n’abaturage muri rusange iyo ngiye mu mujyi guhaha nk’undi muturage wese. Nkorerwa ihohoterwa rishingiye ku magambo no ku mubiri, kugeza aho ntakibasha no guhaha mu buryo busanzwe.”
Isimbi ni umwe mu bamenyekanye cyane kubera gukina pornographie. Ni we munyarwanda wa mbere weruye akavuga ko atunzwe no gukina pornographie.
Uyu mwuga we, ni umwe mu idakunze kwakirwa neza muri sosiyete nyarwanda, isanzwe yubakiye cyane ku muco, uburere, idini n’indangagaciro zifatwa nk’ishingiro ry’umuryango.
Ni yo mpamvu inkuru ze kenshi zikunze gukurura impaka. Hari abamubona nk’umuntu wayobye; abandi bakamubona nk’umuntu ufite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi nubwo ibyo akora bitavugwaho rumwe.
Nyuma y’amashusho yasangije abamukurikira, abantu banyuranye bayatanzeho ibitekerezo. Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko n’iyo umuntu yaba atemeranya n’ibyo Isimbi akora, akwiriye kumwubaha. Abandi bavuze ko nubwo badashyigikiye abamwibasira, bumva neza impamvu.
Ati “Icyo impande zombi zidakwiye kwirengagiza ni uko kutishimira imyitwarire y’umuntu bidaha undi uburenganzira bwo kumutuka, kumuhohotera cyangwa kumubuza kubaho mu buzima busanzwe.”
Undi yagize ati “Si ikibazo cya Isimbi gusa. Ni ikibazo cyagutse cy’uko sosiyete ifata umuntu wakoze ibintu bitandukanye n’ibyo isanzwe yemera. Hari igihe ataba akirebwa nk’umuntu usanzwe, ahubwo akareberwa mu ishusho imwe y’ibyo azwiho.”
Ibikorwa byo gukomera no kwamagana Isimbi byakozwe n’abari bamuzengurutse biri mu byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Abakina pornographie ntibavugwaho rumwe
Ibyabaye kuri Isimbi Noeline bifite aho bihurira n’uko ku rwego mpuzamahanga abantu bakina filime z’urukozasoni bafatwa. Usanga akenshi abantu badashaka kwisanisha na bo mu buzima busanzwe ahanini ngo babe inshuti.
Ubushakashatsi bwa YouGov bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abantu benshi bashobora kuba bareba filime z’urukozasoni, ariko ntibemere gukundana n’umuntu uzikina. Muri ubwo bushakashatsi, mu bantu bareba izo filime nibura rimwe mu cyumweru, 20% gusa ni bo bavuze ko bakwemera gukundana n’umuntu uzikina, naho 36% bavuga ko bakwemera gukundana n’uwahoze azikina.
Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko hari itandukaniro hagati yo kureba umuntu nk’icyamamare cyangwa nk’umuntu ushimisha rubanda, no kumwakira nk’umuntu usanzwe ufite uburenganzira bungana n’ubw’abandi.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubushakashatsi bwa Pew Research Center bugaragaza ko 52% by’abakuze babona kureba filime z’urukozasoni nk’igikorwa kidakwiye mu myitwarire. Gallup na yo yagaragaje ko umubare w’Abanyamerika babona filime z’urukozasoni nk’ikintu gishobora kwemerwa mu myitwarire wageze kuri 43% mu 2018, ariko uza kugabanuka ukagera kuri 35%.
Hari ibihugu bimwe na bimwe abantu bakora ibikorwa bihabanye n’ibyo sosiyete yemera bagiye basa n’ibicibwa, ariko Abanyarwanda bagirwa inama yo kubanira neza buri wese kabone n’iyo yaba akora ibihabanye n’umuco, mu gihe bitagize icyaha, kuko kumukomera bishobora kubyara icyaha ahubwo.
Umubyeyi waganiriye na IGIHE ati “Kuri Isimbi Noeline, ikibazo si uko abantu bose bagomba kwemera ibyo akora cyangwa kumushima. Ibyo si byo. Ikibazo ni ukumenya niba kutamwemera biha abantu uburenganzira bwo kumubuza guhaha, kumuseka, kumutuka cyangwa kumugaragariza urwango mu ruhame.”
Yakomeje agira ati “Hari itandukaniro rikomeye hagati yo kuvuga ngo ‘sinshyigikiye ibyo uyu muntu akora’ no kuvuga ngo ‘uyu muntu ntakwiriye kubaho mu mahoro.’ Iryo tandukaniro ni ryo sosiyete ikwiye kwiga.”






Loading comments...
Leave a comment