Barore yavuye imuzi iby’isezera ry’abanyamakuru ba RBA, ubuyobozi bwe, itangazamakuru, Pasiteri n’ibindi (Video)
Cléophas Barore amaze imyaka irenga 30 mu mwuga w’itangazamakuru kuko yawutangiye mu 1995 akorera ORINFOR. Ubu amaze imyaka ibiri ayobora Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA. Usibye kuba umunyamakuru, ni na Pasiteri mu Itorero rya ADEPR, ibintu byombi akora nta kibangamiye ikindi.