U Bwongereza bwahaye u Rwanda inkunga y'ibihumbi £800, ni ukuvuga asaga miliyari 1,5 Frw, azifashishwa mu gufasha kwitegura no gukumira icyorezo cya Ebola.
Ikibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti kizwi nka ‘Antimicrobial Resistance: AMR) gikomeje gufata indi ntera ari na ko gihitana ubuzima bwa benshi.
Hari ubwo bamwe bananirwa kubyakira, bikaba byabaviramo no kuremba, abandi bakumva ari ugutereranwa n’abo bagannye, ubwo abifite bakayoboka iyo mu bitaro byigenga. Iyo ukurikiranye neza ariko, usanga atari ukurangara cyangwa gutererana abarwayi, ahubwo bishingiye ku mubare muto w’abatanga serivisi n’abayisaba benshi. Abaganga bavura babaze bagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku mubare muto, ibituma hari abahabwa […]
Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva yamaze impungenge Abanyarwanda ku cyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara mu karere, ashimangira ko igihugu cyiteguye bihagije.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza batangaje ko bakoresheje ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, AI, mu gukora ubwoko bushya bw’urukingo rushobora gufasha mu guhangana n’amoko menshi ya virusi, by’umwihariko Coronavirus.
Ikigo cya Greywolf Therapeutics cyo mu Bwongereza, cyifashisha ikoranabuhanga mu gukora ubushakashatsi ku miti cyakoze umuti ushobora guhangana na kanseri esheshatu.
Nyuma y’imyaka 11, u Rwanda rugiye kongera kwakira inama ihuriza hamwe abanyeshuri biga ibijyanye n’imiti ndetse n’abandi bakora muri uwo mwuga baturuka mu bihugu 30 byo ku mugabane wa Afurika.
Impuguke mu kuvura indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, Dr. Babane Jean Félix ukorera muri Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) yagaragaje ko hari Abanyarwanda bagirwaho ingaruka n’itabi banywa ariko bakajya kwivuza amazi yararenze inkombe ku buryo abenshi usanga ibihaha byabo byarashwanyaguritse.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko abaminisitiri b’ubuzima bo mu bihugu biwugize bagiye gukora inama idasanzwe igamije kuganira ku cyorezo cya Ebola.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko imiryango irenga 1.200 irimo idafite ubwiherero ndetse n’indi ifite ubwiherero butujuje ibisabwa igiye gutangira kujya ibihanirwa kuko ituma hakwirakwira indwara ziterwa n’umwanda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko inzego z’ubuzima ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zirusheho gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje kuyogoza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Nta mukobwa cyangwa umugore wari wakubwira ukuntu hari igihe kigera agashaka imibonano mpuzabutsina cyane, akanyuzamo agatebya akakubwira ko aramutse ari kumwe n’umugabo akunda akanga ko bayikora yanamufata ku ngufu? Cyangwa se akakubwira ukuntu iyo ari muri ibyo bihe ari we usaba umukunzi we ko bakora imibonano mpuzabitsina, mu gihe mu yindi minsi uba usanga abagabo ari bo bakunze kubisaba mbere.
Muri Bangladesh, abana basaga 500 bamaze guhitanwa n'indwara y'iseru kuva muri Werurwe 2026, mu gihe abakekwaho kwandura iyi ndwara bamaze kurenga ibihumbi 60 mu gihugu hose.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yasuye Akarere ka Rubavu hagamijwe kureba uko ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola zihagaze, cyane ko gikomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihana imbibi n’aka karere.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko nubwo mu karere u Rwanda ruherereyemo hagaragaye icyorezo cya Ebola, ibikorwa by’ubukerarugendo, inama no kwakira abantu bikomeje, kandi ko nta mpungenge abantu bakwiriye kugira.
Hari aho uzumva bavuga ngo koga mu mutwe buri munsi ntabwo ari byiza kuko bica umusatsi, abandi bakavuga ngo gukoresha isabune yo koga mu mutwe (shampoo) kenshi si byiza ku musatsi, ariko ubushashatsi bwakozwe na Procter & Gamble, ikigo cyo muri Amerika gikora ibikoresho bitandukanye, birimo ibyo kwita ku musatsi, bwaragaje ko bikwiriye ko umuntu yoga mu mutwe kenshi gashoboka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kugeza ubu nta murwayi w’icyorezo cya Ebola uragaragara mu Rwanda, ishimangira ko ariko ikomeje gukurikiranira hafi amakuru y’abava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, aho cyagaragaye.
Abagore batwite bakunze kwibasirwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije izwi nka pre-eclampsia ariko bakamenya ko bayanduye byarenze inkombe, ibintu bituma ingaruka k’ubuzima bwabo n’abo batwite ziba nyinshi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abanyamahanga baheruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe kitarenze iminsi 30 batemerewe kwinjira mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (HHS), iri gukorana n’ikigo gikora imiti n’inkingo, Mapp Biopharmaceutical, kugira ngo haboneke urukingo rwa Ebola rushobora gufasha abafite ibyago byo kuyandura.