Uretse kuba umugore utwite ashobora kwicwa n’umuvuduko w’amaraso ukabije, iyi ndwara ifite ingaruka mbi cyane ku mugore n’umwana atwite.

Umwana uri mu nda ashobora kudakura neza, kuvuka atagejeje igihe, kubura umwuka, gupfira mu nda n’ibindi.

Abahanga bagaragaza ko abagore batwite baba bafite ibyago byo gufatwa n’umuvuduko w’amaraso ukabije gusa hari impamvu zituma ibyo byago biba biri hejuru kuri bamwe kurusha abandi.

Izo mpamvu zirimo kuba umugore utwite ashobora kuyandura ari munsi y’imyaka 20 cyangwa hejuru ya 40, asamye inda ya mbere, kuba atwite impanga, kuba asanzwe arwara impyiko cyangwa rimwe na rimwe yarayikomoye ku wo mu muryango wayirwaye

Abagore batwite bayirwaye bagaragaza ibimenyetso birimo guhorana umutwe udakira, kubona ibikezikezi, guhuma amaso mu gihe runaka, kubabara mu kiziba cy’inda, kugira isesemi no kuruka nyamara inda irengeje ibyumweru 20, kugabanyuka kw’inkari, umubyibuho ukabije, kudahumeka neza, kubyimba mu maso cyangwa intoki, kwibagirwa bya hato na hato no kwitiranya ibintu, kugira agahinda gakabije no kugwa muri coma rimwe na rimwe.

OMS igaragaza ko mu Rwanda, iyi ndwara ya pre-eclampsia iza ku mwanya wa Kabiri zihitana ubuzima bw’abagore batwite nyuma y’ikibazo cyo kuva gukabije kw’amaraso ku babyeyi.

Iyi ndwara mu mboni z’impuguke

Impuguke mu buvuzi, Prof. Stephen Rurisa, yavuze ko abagore batwite akenshi bajya kwa muganga bakererewe, ibituma iyi ndwara imenyekana itinze, abaganga ntacyo bari bukore.

Ati “Akenshi usanga ababyeyi batwite bajya kwa muganga batinze, rimwe na rimwe ugasanga umuganga ashoboye kuramira ubuzima bw’umubyeyi ariko ubw’umwana bikagorana.”

Yavuze ko ubu bari gushishikariza abagore batwite kugira ngo bajye bisuzumisha kenshi kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze n’indwara imenyekane hakiri kare, babashe gukurikiranwa.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw'ababyeyi n'impinja muri OMS, Dr. Olufemi Oladapo, yavuze ko iyi ari imwe mu ndwara zihangayikishije Isi bikaba akarusho kuko hari benshi batarayimenya.

Ati “Iyi ndwara imaze gufata indi ntera, aho hagaragara 16% by’impfu z’ababyeyi, mu gihe, inda zivamo imburagihe zingana n’ibihumbi 500 ku Isi, ahanini bigaterwa no kuba iyi ndwara igaragara itinze.

Dr. Olufemi yavuze ko nubwo iyi ndwara idakira, bitavuze ko umuntu yaterera iyo ahubwo ko abagore batwite bakwiye kwisuzumisha bihoraho, kugira go n’abayifite bamenyekane hakiri kare bitabweho.

OMS igaragaza ko umuvuduko w’amaraso ukabije ari indwara yibasira abantu b’ibyiciro cyane cyane abagore batwite nubwo benshi usanga batazi ko bayifite. Iyi ndwara ahanini ituruka ku guturika k’udutsi tw’ubwonko ku kigero cya 51% na 45% y’indwara z’umutima.

OMS kandi igaragaza ko ibibazo bituruka ku gutwita bihitana abagore 33 buri saha cyangwa 830 ku munsi ku Isi kandi umuvuduko w’amaraso ukaba ku isonga mu bibahitana.

Impamvu abagore batwite bakunze kwibasirwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso