Aho wajya hose ku Isi, uzasanga iterambere ry’ibihugu ridasigana n’imyubakire igezweho, haba ku nzu z’ubucuruzi, izikoreramo ibigo ndetse n’izo guturamo. U Rwanda nk’igihugu gikataje mu iterambere na rwo ntirwasigaye muri iyi nzira. Ni yo mpamvu buri mwaka huzura inzu nyinshi nshya, ndetse hakaba hari n’izindi zitegerejwe mu mishinga migari y’ubwubatsi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ibijyanye n’ubwubatsi, Fortis Green Housing, bwatangaje ko imirimo yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo ‘Masaka Views Eco Estate’ icyiciro cya mbere ugeze kuri 50%.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko hakiri imbogamizi mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Kigali Green City uteganyijwe kubakwa i Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Mu myaka irindwi ishize, Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Huye rwujuje inyubako zikorerwamo ibikorwa bitandukanye zirenga 20.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye kugira ngo intego za gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere zigerweho.
Sosiyete Mpuzamahanga ikora ibijyanye n’Ubwubatsi ya Bauhaus International Rwanda Ltd yatangaje ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda mu Karere ka Kicukiro hagiye gutangizwa umushinga wa Gahanga Hills Estate uzubakwamo inzu zigezweho zo guturamo, icyiciro cya mbere cy’inzu 892 kikazuzura mu mezi 24.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imiryango 899 ituye ahashyira ubuzima mu kaga itarubakirwa, mu gihe igera ku 1996 ituye mu nzu zangiritse zikeneye gusanwa.
Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 32, mu Karere ka Musanze hatashywe inzu z’amagorofa 22 mashya zubatswe mu bihe bitandukanye mu rwego rwo gushimangira ko ubutwari bunajyana n’ibikorwa by’iterambere.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasabye abikorera bakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda, kwinjira mu Ishyirahamwe ribareberera mu rwego rwo kuziba ibyuho byagaragajwe no gushyira mu bikorwa amabwiriza ya minisitiri agenga imikorere, imiterere ndetse n’ububasha buhabwa iryo shyirahamwe aherutse gushyirwaho.
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yatanze inkunga y’ibihumbi 89$ (miliyoni 129,453 Frw) yo kubaka inyubako izajya ifashirizwamo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Ikigo cya Earth Enable kizobereye mu bwubatsi bw’inzu ziciriritse cyatangiye gutaha inzu zikubiye mu mushinga wo kubaka izirenga 200 zagenewe abaturage b’amikoro make.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, Rwanda Housing Authority, cyatangaje ko imirimo yo kubaka inzu y’ababyeyi mu Karere ka Bugesera ahasanzwe hari Ibitaro bya Nyamata igeze kuri 80,49%.
Icyamamare ku rwego mpuzamahanga mu guhanga imideli, Valentino Garavani, wamamaye cyane ku myenda y’ibirori yarangwaga n’ubwiza n’ubuhanga buhambaye, yitabye Imana ku myaka 93, nk’uko byemejwe n’umuryango yashinze wita ku bikorwa bye.
Nyuma y’imyaka 16 inyubako yitwa Burj Khalifa iri mu Mujyi wa Dubai ari yo ndende kurusha izindi ku Isi, ubu iyitwa JEC Tower izayikura kuri uwo mwanya igeze ku gipimo kirenga 50% yubakwa ndetse mu myaka ibiri n’igice iri imbere izaba yuzuye.
Imirimo yo kubaka Parklane Center iherereye iruhande rwa Kigali Convention Centre yatangiye. Ni inyubako izaba igizwe n’amagorofa 25.
Imirimo yo kubaka isoko riherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi rimaze imyaka 11 ryubakwa, iri kugana ku musozo kuko igeze 89%.
Hari abantu batungurwa no kumva umuntu avuga ko afite inzu ariko bahagera bagasanga hari igice cyayo adafiteho uburenganzira. Hari n’abashobora kwifuza kugura umuturirwa ariko ubushobozi bwo kuwugura wose bakabura bikarangiriraho, nyamara ubu hari andi mahirwe bafite.
Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2025, hatangijwe umushinga wo kubaka isoko rya Kimironko rigezweho mu Karere ka Gasabo.
Umuyobozi w’uruganda Mountain Ceramics Company Ltd yatangaje ko muri Mutarama 2026 ruzatangira gushyira ku isoko ry’u Rwanda amakaro rukorera i Muhanga, rwifashishije ibumba n’umucanga witwa silica n’amabuye acukurwa mu Turere twa Muhanga na Ngororero.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi iri kugana ku musozo kuko igeze kuri 97% butanga icyizere ko kizatangira kunyuraho abagenzi n’ibicuruzwa muri Werurwe 2026.