Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 9 Werurwe 2026, ubwo habaga amatora ya komite nyobozi ya PSF n’akanama nkemurampaka.

Perezida wa PSF mu Karere ka Huye, Butera Bagabe Gervais wanongerewe manda nyuma y’indi myaka ine yari amaze ayobora, yavuze ko kugeza ubu abikorera bishimira ko mu myaka irindwi ishize bazamuye amagorofa asaga 20, ndetse n’izindi nyubako zikavugururwa.

Ati “Twashyize imbere ishoramari rihuriweho kuko rikora ibikorwa binini, kandi binatanga akazi, bigahindura isura y’akarere, bigakora ishoramari rya none, ejo ndetse no mu gihe kizaza.”

Yagaragaje ko mu nyubako zubatswe harimo amasoko manini, inyubako z’abantu ku giti cyabo n’izihuriweho n’abantu benshi nk’Isoko rya Ingenzi mu gice cya kabiri, Isoko rya Rango n’izindi.

Butera yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bigikomeje, atanga urugero rw’inyubako nini y’ubucuruzi izwi nka Huye Trading Centre (HTC) iri kubakwa mu Mujyi wa Huye, ikazatwara asaga miliyari 7 Frw.

Yavuze ko bafite gahunda yo kubaka isoko rigezweho mu Isantere ya Arreté mu Murenge wa Kinazi, rizubakwa n’abacuruzi baho n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye komite ya PSF icyuye igihe, yibutsa igiyeho ko yakurikirana imishinga bari bafitanye n’akarere kandi ntibatezuke ku gukorera hamwe.

Ati “Guhuza imbaraga bizamura ibikorwa, nk’ubu turashima abikorera bashoye imari mu cyanya cy’inganda cya Sovu, aho hegitari 50 zose zamaze gufatwa, zikaba zaratangiye gukorerwamo. Hari abandi bikorera bakomeje gushyushya umujyi, nk’uruganda rw’imiti rwa LABOPHAR rwashoye asaga miliyari 20 Frw rwatanze akazi ku bantu benshi.”

Meya Sebutege yakomeje avuga ko no mu gice cy’ahanzwi nko mu Cyarabu nyuma ya gahunda yo gukomeza kuvugurura Umujyi wa Huye, ubu hasigaye ibibanza bitanu gusa bitarubakwa, ibindi bikaba byarubatswe.

Yongeye gusaba komite nshya kugira uruhare mu kwihutisha inyubako ya HTC, anasaba ko bakurikirana iyubahirizwa ry’igishushanyombonera cy’umujyi, basaba abafite inzu zishaje kuzivugurura.

Komite nshya ya PSF izayobora mu myaka itatu iri imbere igizwe na Perezida Butera Bagabe Gérvais, Visi Perezida wa mbere Murekatete Francine na Visi Perezida wa kabiri, Munyaneza Théoneste.

Akanama nkemurampaka katowe kagizwe na Kayitare Egide, Me Kamananga Shima Innocent, Tuyishime Isabelle, Mana Ignace, Batamuliza Isabelle, Rurangwa Jean Marie Vianney na Munyaneza Narcisse.

Byitezwe ko iyi komite ari yo izajya gutoresha komite zo mu mirenge, muri gahunda yo kubaka inzego zikomeye kandi zikora neza.

Aya magorofa ateganye ni aya Cooperative Ingenzi za Huye
Iri ni isoko rya Rango na ryo ryubatswe n'itsinda ry'abikorera
Imwe mu nzu zubatse ahazwi nko ku i Taba mu Mujyi wa Huye
Inyubako nshya zikomeje kuzura mu Karere ka Huye, zirimo n'iza leta, aha ni kuri RP Huye
Inyubako iherutse kuzura mu Mujyi wa Huye, ikorerwamo n'ivurIro, mu marembo ya CHUB
Inyubako zikomeje kuzamuka i Huye, ari na ko zitanga akazi bijyanye n'ibizikorerwamo
Inyubako ya HTC na yo igeze kure yubakwa
Ahazwi nko mu Cyarabu i Huye hatejwe imbere
Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abikorera gukomeza gusohoza ibyo komite ya mbere yari yemeye
Perezida wa PSF mu Karere ka Huye, Butera Bagabe Gervais, yavuze ko kugeza ubu abikorera bishimira amagorofa asaga 20 bubatse mu myaka irindwi
Abatorewe kuyobora PSF ya Huye bitezweho kugira uruhare mu iterambere ry'aka karere
Abagize komite nshya ya PSF biyemeje gukomeza imishinga izamura iterambere rya Huye