Ihuriro ry’abagore bashakanye n’ab’Ambasaderi b’Ibihugu bya Afurika mu Budage ryagaragaje u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero muri gahunda z’uburinganire no guteza imbere abagore cyane cyane abikorera, aho bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kubafasha kwiteza imbere mu byo bakora ku giti cyabo, igihugu cyabo ndetse bakanateza imbere Afurika muri rusange.
Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Messina wo mu Kirwa cya Sicily mu Butaliyani n’inshuti zabo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Tournai n’inshuti zabo n’abandi baturutse mu mijyi itandukanye mu Bubiligi, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa kurwanya abiyemeje kugoreka nkana aya mateka yaranze u Rwanda mu myaka yashize.
U Rwanda rwitabiriye inama izwi nka ‘International Association of Forensic Sciences: IAFS 2026’, yiga ku guteza imbere ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera igiye kumara icyumweru ibera mu Mujyi wa Sofia muri Bulgaria.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Amb. Parfait Busabizwa yaganiriye n’urubyiruko rw’Abanyarwanda barenga 90 batuye i Brazzaville no mu nkengero zaho rwiganjemo abavukiye muri iki gihugu, muri gahunda igamije kwegera urubyiruko, kurwigisha uburere mboneragihugu no gukomeza kurukangurira kwitabira gahunda zigamije iterambere ry’igihugu.
Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye/bakorera mu Mujyi wa Charleroi wo mu Bubiligi bahuriye hamwe bifatanya mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umujyi wa Grand Rapids wo muri Leta ya Michigan, imwe muri 51 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wemeje tariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yayoboye ibikorwa byo gutegura ibirori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Afurika mu 2026 byabereye ahitwa Grand Hyatt Seoul, kiritabirwa cyane ndetse uba umwanya mwiza wo kuganira no kuzirikana imikoranire hagati y’uyu Mugabane n’icyo gihugu.
Abanyarwanda batuye muri Tchad bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kugira uruhare mu kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukumira ko itazigera yongera kubaho ukundi.
Abanyarwanda 250 batuye muri Mali bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abitabiriye biyemeza guhangana n’abihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Brazzaville no mu nkengero zawo, muri Repubulika ya Congo bahuriye muri siporo rusange, biyemeza kukigira ngarukakwezi.
Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Anvers mu Bubiligi n’inshuti zabo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa, abahagarariye ibihugu byabo, n'inshuti z’u Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rukangurirwa gushyira imbere ukuri no kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho.
Ku wa 25 Mata 2026, Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Austin muri Leta ya Texas, bifatanyije n’abandi baturutse mu mijyi itandukanye nka Dallas, Houston na San Antonio, bahuriye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Texas (Texas State Capitol) mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Mujyi wa Bruges mu Bubiligi bibutse ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biha umukoro wo guhangana n’ihakana n’ipfobya ryayo rikigaragara muri icyo gihugu no mu bindi bice by’Isi.
Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) wamaganye igikorwa cy’agashinyaguro cyabereye mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie, iherereye mu majyaruguru y’iki gihugu, aho urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwangijwe n’abantu bataramenyekana.
Perezida wa IBUKA-Suisse, Murangira César, yagaragaje ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bidakwiriye gukerenswa, agaragaza ko kandi bikwiriye kujyana no kwamagana imvugo zibiba urwango zikomeje gufata indi ntera hirindwa ko ibyabaye mu Rwanda byakongera kuba.
Ambasaderi Umutoni Shakilla yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru.
Abanyarwanda batuye muri Jutland na Fyn muri Danemark bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bibutswa kutajenjekera abapfobya bakanahakana Jenoside bagamije inyungu zabo.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yavuze ko nyuma y’imyaka 32 umuryango mpuzamahanga unaniwe gukora ibikwiye ubwo hicwaga inzirakarengane z’Abatutsi mu 1994, n'ubu ukomeje kurebera imvugo zibiba urwango n'ubwicanyi bikomeje mu Karere k'Ibiyaga Bigari, by'umwihariko ukirengagiza ibyago ku mutekano w’u Rwanda, bizanwa n’abakoze Jenoside bakidegembya muri RDC.