Ni igikorwa cyari kigizwe n’ibice bibiri birimo urugendo rwo kwibuka rwambukiranyije Umujyi wa Bruges mu Bubiligi ndetse n’igice cyo kumva ubutumwa n’ibiganiro bijyanye no kwibuka.
Urwo rugendo rwo kwibuka mu bihugu by’amahanga ruba ari umusanzu ukomeye mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hagamijwe gutanga ubutumwa bw’uko itazongera kubaho ahandi.
Umutangana Yvette wari uyoboye abateguye icyo gikorwa muri Bruges, yasabye ko hongerwa imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikigaragara mu bice bitandukanye harimo no mu Bubiligi ndetse ashimangira akamaro ko kwibuka.
Ati “Dukomeze twibuke kandi dukomeze gushyira hamwe, turwanirane ishyaka mu gukomeza kwiyubakira Igihugu cyacu. Tugira n’amahirwe yo kubifashwamo n’ubuyobozi bwiza. Tugomba kwibuka abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi ariko turwanya n’ipfobya ryayo rikigaragara hano mu Bubiligi n’ahandi ku Isi.”
Umutangana kandi yashimangiye ko gukomeza kuvuga amateka y’u Rwanda uko ari, ari yo nzira yo guhashya abayapfobya babifitemo inyungu zabo ndetse ashimira Ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse ubwicanyi muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Tugomba kwibuka ko byasabye imbaraga n’ubwitange kugira ngo FPR ihagarike Jenoside. Iyo bitagenda gutyo ntabwo tuba turi hano uyu munsi.”
Icyo gikorwa cyanitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Bruges, Dirk De fauw washimangiye ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi kugira ngo amateka atazisubiramo, ndetse ashimira Abanyarwanda batuye mu mujyi ayobora uburyo bashyize hamwe bagategura icyo gikorwa.
Uwari uhagarariye IBUKA, Mutabazi Twagira Eugène, yagarutse ku ishingwa ry’uyu muryango mu Bubiligi, anatanga ubuhamya bw’uko abo mu muryango we bishwe.
Umuhanzi Mariya Yohani na Nyiranyamibwa Suzanne nabo batanze ubutumwa mu ndirimbo zabo zijyanye no kwibuka muri icyo gikorwa.
Icyo gikorwa cyo kwibuka mu Mujyi wa Bruges, cyasojwe n’umugoroba w’igicaniro waranzwe n’ubuhamya no kureba amafoto y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babibukaga babavuga amazina yabo n’ubuzima banyuzemo.
Uyu munsi waranzwe kandi n’ubuhamya bwa Yves Kamurase warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.






























































































Loading comments...
Tanga igitekerezo