Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yafunguraga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri ku nkombe z’Uruzi rwa Seine mu Mujyi wa Paris, yagaragaje ko abahakana, abapfobya aya mateka ndetse n’abagikwirakwiza imvugo z’urwango bakigaragara nyuma y’imyaka 32 aya mateka abaye, asaba umuryango mpuzamahanga kuba maso.
Senyoni Alphonse wari umwe mu bari mu myanya ikomeye mu gisirikare cy’u Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari yegereje, yahishuye ibyabaye mu ijoro ryo ku wa 7 Mata 1994 ubwo indege yari itwaye Habyarimana Juvénal yari yaraye ihanuwe maze Col Bagosora Théoneste agahita yemezwa nk’umusimbura we ariko biza kumupfubana mu gihe gito.
Abayobozi n’abakozi b’ibigo by’ubwishingizi bya SONARWA General Insurance na SONARWA Life Insurance bibutse abari abakozi ba SONARWA S.A bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Shirley Ayorkor Botchwey uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Amb. Johan Borgstam bagirana ibiganiro.
Ku wa 10 Kamena 2026, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakoze impinduka muri Minisiteri eshatu icyarimwe, zihabwa ba minisitiri bashya. Ni impinduka zakomeje kuvugwaho na benshi, cyane ko zakozwe muri Minisiteri z'ingenzi mu iterambere ry'ubucuruzi, inganda n'ibikorwaremezo.
Kuva mu mpera za 2022, Angola yatangiye gahunda yo gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange. Mu Ugushyingo uwo mwaka, umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wiyemeje gushyigikira iyi gahunda yiswe ‘Luanda’.
Umwaka ugiye kuzura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisinyiye i Washington D.C amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko Abanyarwanda n’Abanye-Congo bategereje umusaruro wayo, amaso ahera mu kirere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye biturutse ku ikosa ry’iki gihugu cy’abaturanyi kidafite ubushake bwo kubana neza.
Nyuma y’imyaka irindwi Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ari Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, ashaka kongera guhatanira manda ya gatatu, aho azaba ahatanye n’abakandida barimo Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Ciolos wo muri Roumanie.
Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru bishingiye ku bitekerezo by’umwanditsi akaba n’umusomyi wa IGIHE, Rizinde M. Shaffiy.
Perezida w’Ishyaka Democratic Green Party, Senateri Dr Habineza Frank yakuriye inzira ku murima abagihirahira batekereza gukora politiki zishingiye ku moko n’ivangura kuko yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR uracyafite umugambi wo gutera u Rwanda uturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukamena amaraso y’Abanyarwanda nk’uko wabigerageje kenshi mu bice birimo ibyo mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’igihugu.
Iyo abantu bavuga ko ingengabitekerezo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye mu myaka ya 1959 hari ababikerensa atari uko batazi ukuri ahubwo bagamije kugoreka amateka nkana. Icyakora ntibikuraho ukuri ndetse hari ibihamya byinshi bigaragaza uburyo Abatutsi bajujubijwe muri iyo myaka utishwe bakamutwikira bakanamwirukana mu gihugu.
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke biyemeje guharabika u Rwanda kubera amaramuko kandi batanaruherukamo.
François Mitterrand wayoboye u Bufaransa hagati ya 1981 na 1995 yari nk’umubyeyi wa Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda ku buryo mu 1993 ubwo yari mu nama n’abandi bayobozi bari muri guverinoma ye yavuze ko bagomba gukomeza guha intwaro ingabo za Ex-FAR kuko intsinzi y’ingabo za FPR nta nyungu yari kugeza ku Bufaransa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakeje Dr. Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, agaragaza ko amwitezeho ubufatanye bushimishije.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yihanangirije bikomeye umunyamakuru Andrew Mwenda wamwise umusaza utagishoboye kuyobora igihugu no gufatira ibyemezo abagishyira mu manga.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi imeze nk’urwiri mu murima ruba rugomba kurandurwa burundu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo byoroshya ubucuruzi hagati yabyo mu rwego rwo kugabanya ikiguzi bikoresha.