Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bombi baganiriye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2026.

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bwakomeje bugira buti “Perezida Kagame yakiriye, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Botchwey, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. Bagiranye ibiganiro byubaka ku gushyira imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Commonwealth no ku nama ya CHOGM 2026 igiye kuza.”

U Rwanda ruri mu bihugu bigize Commonwealth, ndetse mu 2022 rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biyigize uyu muryango, izwi nka ‘CHOGM’.

Birumvikana ko kuba Shirley Ayorkor Botchwey yarusura mu gihe hitegurwa n’inama ya CHOGM 2026 na byo bishobora kugira akandi gaciro cyane ko ari rwo ruzinduko rwe rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatangira inshingano ye mu 2025, ikaba ari na yo ya mbere igiye kuba ari muri iyo nshingano.

Ubusanzwe CHOGM iba nyuma y’imyaka ibiri. Iyaherukaga mu 2024 yakiriwe na Samoa.

CHOGM2026 iteganyijwe kuba guhera tariki ya 1-4 Ugushyingo 2026, ikazabera muri Antigua-et-Barbuda.

Ku wa 12 Kamena 2026, Shirley Ayorkor Botchwey yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Jean-Guy Afrika, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye.

Ibi biganiro byibanze ku kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu bigize Commonwealth, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi ishoramari.

Impande zombi zaganiriye ku mahirwe ari mu guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga, gukurura abashoramari ndetse no kongera ubufatanye n’abikorera, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda no gufasha urwego rw’abikorera kurushaho kwaguka ku isoko mpuzamahanga.

Shirley Ayorkor Botchwey yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yabereye mu Mujyi wa Apia muri Samoa mu 2024.

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabaga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey, uri mu Rwanda