Mastercard Foundation yatangije gahunda yo gufasha ibigo byigisha amasomo y’ikoranabuhanga aho mu cyiciro cya mbere cy’iyi gahunda hazafashwa ibigo umunani bizahabwa ubufasha butandukanye burimo inkunga y’ibihumbi 50$ (arenga miliyoni 73 Frw) kuri buri kigo.
Telefone ya T1 Phone yamuritswe na Trump Mobile yongeye guteza impaka nyuma y’uko isesengura rigaragaje ko imbere mu byuma biyigize isa hafi ijana ku ijana na HTC U24 Pro.
Guverinoma y’u Rwanda yemeye gukodesha ubutaka bwa Leta Ikigo gitanga serivisi z’ubwikorezi hifashishijwe drones, Zipline Rwanda, kizubakaho ishami ryo mu Karere ka Karongi mu rwego rwo kugera mu bice byose by’u Rwanda.
Uyu munsi hatangiye inama ngarukamwaka ya Apple izwi nka WWDC 2026. Amatsiko y'ibyo iyi sosiyete ihishiye abantu uyu mwaka yari menshi. Kuva ku mpinduka zikomeye zitezwe kuri Siri kugeza ku mavugurura mashya ya Apple Intelligence, hari byinshi byo kwitega.
OpenAI iteganya gushyira hanze verisiyo nshya ya ChatGPT mu byumweru biri imbere. Iyi izaba ari porogaramu y'ikirenga irimo ibyiciro byifashishwa mu kwandika code [coding] na porogaramu za mudasobwa ziteye imbere zikoresha ubwazo zigakora imirimo irimo n’igoye [AI agents], nk’uko byatangajwe na Financial Times.
Mu gukomeza kongera ubushobozi mu by'ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, sosiyete ya Google yagiranye amasezerano na SpaceX, aho izajya iyiha miliyoni 920$ buri kwezi kugira ngo ikoreshe ububiko n'imashini zayo zigezweho.
Ikigo cya SpaceX cya Elon Musk kirateganya bwa mbere gushyira igiciro cy'imigabane yacyo ku isoko kuri 135$ ku mugabane, hagamijwe gukusanya miliyari 75$.
Igitekerezo cy’amadarubindi afata amashusho ntabwo ari gishya. Mu myaka irenga makumyabiri ishize, hagiye hakorwa filimi zigaragaza ikoranabuhanga ry’ahazaza, ubwo abantu bazaba babasha gufata amashusho no kumenya byinshi ku bibari imbere bifashishije amadarubindi bambaye.
Teleport y’u Rwanda igenzurwa n’Ikigo cyarwo gishinzwe iby’Ibisanzure (RSA) yahawe icyemezo cyo ku rwego rwa gatatu (Tier 3), kiyigaragaza nk’igikorwaremezo gitanga serivisi z’itumanaho ryifashisha satellite kurusha ibindi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ikigo cy’ikoranabuhanga rya Nvidia cyamuritse ‘chip’ nshya yitwa RTX Spark ifite ubushobozi bw'ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano izajya ikoreshwa muri mudasobwa. Ibi bivuze ihangana rikomeye ku bigo nka AMD, Intel, ndetse na Apple.
OpenAI yatangaje amavugurura mashya ku ikoranabuhanga ryayo rya Codex, aryongerera ubushobozi hagamijwe koroshya akazi ko mu biro no kwagura imikoreshereze yaryo mu bigo binini.
SpaceX yagiranye amasezerano ya miliyari 6,45$ n’Umutwe w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Isanzure [Space Force], mu gihe habura iminsi mike ngo ishyire imigabane yayo ku isoko ry’imari mu kwezi gutaha; igikorwa cyitezweho kuba icy’agaciro kanini mu mateka.
Dell igiye gushyira ku isoko mudasobwa ya XPS 13 yo mu 2026, yitezweho guhangana na MacBook Neo yashyizwe hanze mu minsi ishize, mu bijyanye n’ubushobozi ndetse n’igiciro.
Ikigo cya NASA cyemeje ko ikibuye cyo mu isanzure [meteor] cyaturikiye hejuru y'Amajyaruguru y'Uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, giteza urusaku rwinshi rumeze nk'iturika rwumvikanye hejuru ya Boston muri Leta ya Massachusetts, runatigisa inzu nyinshi mu zindi Leta zitandukanye.
Meta iri gukora umukufi yise ‘Pendant’ ukoreshwa n’ikoranabuhanga rya AI, ndetse biteganyijwe ko uzatangira gukorerwa igerageza mu mwaka utaha.
Ba rushimusi mu by’ikoranabuhanga bari kugaba ibitero bishya ku bakoresha urubuga rwa Signal, bagamije kwiba ubutumwa bwabo bubitse [backups] biyitirira abakozi bashinzwe gufasha abakiliya ba Signal.
Urubuga nkoranyambaga rwa Bluesky rwatangije uburyo bushya bwemerera abarukoresha gusoma inyandiko ndende ku buntu, mu guhangana na X ya Elon Musk igenera ubu buryo abantu n’ibigo bishyura ifatabuguzi gusa.
Ikigo gicuruza Internet mu Rwanda, Broadband Systems Corporation (BSC), kigiye kubaka ububiko bw’amakuru bugezweho mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga gitanga serivisi z’ububiko bw’amakuru cya Oman Data Park cyo muri Oman.
Itsinda ry'abahanga batatu mu by'isanzure b'u Bushinwa ryari ryaragiye mu isanzure kuri sitasiyo y’ibyogajuru y’u Bushinwa mu butumwa bwa Shenzhou-21, ryagarutse ku Isi amahoro kuri uyu wa gatanu.
Ikigo Anthropic kiri mu bizobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), cyatangaje ko agaciro kacyo kageze kuri miliyari 965$, ica kuri OpenAI bihanganye.