Raporo y'ikigo Sensor Tower yo mu 2026 yerekana ko nubwo ChatGPT ikiyoboye na miliyari 1,1 z'abayikoresha buri kwezi, agaciro k’umugabane wayo ku isoko kagabanyutse kakagera kuri 46,4%.

Ibi byatewe ahanini n'izamuka ry'abakoresha izindi porogaramu bihanganye, by'umwihariko Gemini ya Google ubu yihariye 27,7% by’isoko rya AI na Claude ya Anthropic ifite 10,3% by’iri soko.

Impamvu ziri gutuma abantu benshi bimuka, zirimo icyizere bagirira ibigo n'imikorere yabyo. Urugero, amasezerano OpenAI yagiye igirana na Minisiteri y'Ingabo y'Amerika yatumye benshi bareka gukoresha porogaramu zayo nka ChatGPT.

Muri rusange, isoko rya AI riri kwinjiza amafaranga menshi, aho biteganyijwe ko mu gice cya mbere cya 2026 abantu bazatanga asaga miliyari 4,2$ kugira ngo bakoreshe izi porogaramu.

Claude ni yo iyoboye mu kugira abantu benshi bishyura ifatabuguzi [13%].

Mu rwego rwo gushaka inyungu, OpenAI yatangiye gushyira amatangazo yamamaza muri ChatGPT, aho muri Gicurasi abagera kuri 17% mu bayikoresha bayabonaga.

Izi porogaramu kandi ziri guhindura uburyo abantu bahaha kuri internet, zohereza abaguzi ku mbuga zitandukanye nka Walmart n’izindi, mu gihe ibigo nka Amazon byo byafunze inzira zihuza urubuga rwabyo na ChatGPT.

Abakoresha ChatGPT bari kugabanyuka