Izi mpinduka zigera mbere na mbere muri telefoni za Pixel, zizanye n'ibishya byinshi birimo ‘Pixel Drop’ yibanda ku ikoranabuhanga rihanitse ry'ubwenge buhangano [AI].
Muri ibi bishya by'ingenzi byibanda kuri AI, harimo Gemini Omni; uburyo bushya buha ababukoresha ubushobozi bwo gutunganya amashusho bakoresheje amagambo mvugo gusa.
Hari kandi Lyria 3; ikoranabuhanga rigufasha guhanga indirimbo nshya ukoresheje amagambo wanditse cyangwa amafoto ushyize muri porogaramu ya Gemini.
Ku bakoresha Pixel 10a, hari ikoranabuhanga rya AudioLM ry’uburyo buhanitse bwo gusemura [speech-to-speech translation].
Ikindi gikomeye ni uko uburyo bwo gusangizanya inyandiko n’ibindi bwa Android Quick Share ubu buzajya bukorana neza na AirDrop ya Apple kuri telefoni za Pixel 8a na 9a kuzamura.
Hari uburyo bwa Bubble Bar bugaragara ahagana hasi kuri screen ya telefoni bugufasha gutondeka, kwimura, no gufungura byihuse porogaramu uherutse gukoresha, kugira ngo wihutishe akazi no kuba wakora ibintu byinshi icyarimwe.
Abakunda imbuga nkoranyambaga bahawe uburyo bushya bwo kwifata amashusho bakoresheje camera y'imbere [selfie] banakora ‘screen record’ icyarimwe. Ibi ni byiza ku bakoresha imbuga nka TikTok, YouTube, cyangwa Instagram.
Hongewemo uburyo bwa ‘Mark as Lost’ muri Find Hub, bufasha gukumira ibitero by’ikoranabuhanga ako kanya [Live Threat Detection], hongerwamo kugena igihe umwana amara kuri telefoni no kugena ibyo areba ukoresheje PIN gusa, aho kugira konti ya Google ihujwe na yo.
Kuri telefoni zihina cyangwa zikunjwa, hari uburyo bushya bwo gukina imikino bugabanya screen mo kabiri [50/50 layout] ku buryo igice kimwe kizajya giharirwa ‘gamepad’ yifashishwa mu mikino.
Uburyo bwa Voicemail butuma huvikana ijwi ryawe mu gihe utitabye uhamagawe kuri telefoni ndetse n'uburyo bwa Take a Message bwagejejwe mu bihugu byinshi.
Ku ruhande rwa Wear OS 7 ya Pixel Watch; hongewemo uburyo bushoboza isaha guhamagara inzego z'ubutabazi n'abantu bawe b'ingenzi ibyikoreye yo ubwayo mu gihe cy’impanuka, kugwa, kugira ikibazo cy’umutima cyangwa ikindi kibazo cyashyira ubuzima bwawe mu kaga.
Iyi saha ubu izajya yakira amakuru ako kanya [live updates] avuye kuri porogaramu za telefoni, kandi ikorane neza n'amadarubindi mashya ya AI cyangwa headphones.
Muri iyi mpeshyi hazongerwamo ikoranabuhanga rya AI rya Gemini rituma wihangira ‘widgets’, guhuza amakuru yawe yose binyuze muri Personal Intelligence, n’ibindi.
Google ivuga ko muri aya mavugurura, batiri za telefoni zongerewe ubushobozi ho 10%, ndetse iyi mbonezamikorere [Operating System] ihabwa ubushobozi bwo kuzajya ikora imirimo inyuranye muri porogaramu zirenze imwe icyarimwe hadakenewe ubufasha bwa nyiri telefoni [multistep automation].


![Kuri telefoni zihina hari uburyo bushya bwo gukina imikino bugabanya screen mo kabiri [50/50 layout] ku buryo igice kimwe kizajya giharirwa ‘gamepad’ yifashishwa mu mikino](https://igihe.com/IMG/jpg/gamepad.jpg)





Loading comments...
Tanga igitekerezo