Sosiyete Commodore, izwi cyane mu mateka y’ikoranabuhanga ryo mu myaka ya 1980, yatangaje iyi telefoni nshya yise Commodore Callback 8020. Iyi telefoni ifite isura yibutsa telefoni zikunjwa zo hambere, ariko ikaba yarakozwe mu rwego rwo gufasha abantu kugabanya umwanya bamara bareba muri telefoni, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi telefoni izashyirwa ku isoko mu mpera z’uyu mwaka. Ifite ikoranabuhanga ryihariye ribuza gukoresha imbuga nkoranyambaga n’imbuga za internet. Ibi bivuze ko nubwo uyikoresha yagerageza gushyiramo porogaramu nka TikTok cyangwa izindi zituma umuntu amara amasaha areba amashusho n’amakuru, telefoni izaba yarabibujije ku buryo bidakunda.
Nubwo ari telefoni igamije kugabanya ububata bw’ikoranabuhanga, ntisobanuye ko nta cyo izajya imara. Izaba ifite internet, ikore kuri Sailfish OS ishingiye kuri Linux, kandi ishobora gukorana na porogaramu nyinshi za Android zirimo WhatsApp, Maps na Spotify. Izaba kandi ifite GPS, camera ya megapixels 48, uburyo bwo kuyishyiramo SIM ebyiri, microSD, Bluetooth na Wi-Fi.
Igiciro cyayo giteganyijwe kuba hagati ya $500 na $640, bitewe n’ibara umuntu yahisemo. Bamwe bishimiye iki gitekerezo bavuga ko ari igisubizo ku bantu bananiwe imbuga nkoranyambaga, abandi bavuga ko igiciro kiri hejuru cyane ku telefoni igamije kubuza umuntu gukora ibyo yakwihitiramo.
Icyakora, igaruka rya telefoni zikunjwa rigaragaza impinduka nshya: abantu benshi batangiye gushaka telefoni zibafasha kubaho batuje, aho kuba imbata za screen.





Loading comments...
Tanga igitekerezo