Ibi biri mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 8 Kamena 2026 yayobowe na Perezida Kagame. IGIHE yamenye ko ubutaka bwa Leta Zipline Rwanda izakodesha bungana na hegitari enye.
Ni nyuma y’uko u Rwanda rubaye igihugu cya mbere cyashyize umukono ku masezerano yo kwagura ibikorwa bya Zipline ku Isi, bijyanye n’umurongo w’ishoramari rya miliyoni 150$ Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse guha iki kigo. Ni amasezerano yasinywe ku wa 4 Gashyantare 2026.
Mu Ugushyingo 2025 ni bwo Zipline yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ayifasha kubona miliyoni 150$, yo kwagura ibikorwa byayo.
Ni amafaranga agamije kwagura ibikorwa mu bihugu bitanu bya Afurika Zipline ikoreramo birimo u Rwanda, Ghana, Nigeria, Côte d’Ivoire na Kenya, ibice byose by’ibi bihugu bikagerwamo.
Inama y’Abaminisitiri ikimara gufata icyemezo cyo “gukodesha ubutaka bwa Leta buri mu Karere ka Karongi sosiyete yitwa Zipline Rwanda Ltd”, Umuyobozi wa Zipline Rwanda, Pierre Kayitana yabwiye IGIHE ko ubu bagiye guhita batangira kubaka iki kigo ku buryo muri Kanama imirimo izaba irangiye.
Ati “Ubu tugiye gutangira kubaka irindi shami rya Zipline rya Karongi kugira ngo dutange serivisi hose harimo no kuzigeza mu Karere ka Rusizi.”
Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016. Byari ubwa mbere muri Afurika drones zikoreshejwe mu bikorwa bya gisivile by’ubwikorezi, nyuma iza kwagukira mu bindi bihugu bya Afurika u Burayi na Aziya.
Ubu ifite ibibuga i Muhanga n’i Kayonza. Ubu igeze ku butumwa burenga 600 ku munsi. Yatangiye yohereza amaraso gusa, ubu yohereza ibintu biri mu moko 10 birimo amoko y’imiti arenga 200.
Ikibuga cy’i Karongi cyitezweho kuyifasha kugera mu bice byose by’u Rwanda mu buryo bworoshye.
Kayitana yabwiye IGIHE ko iri shami rizuzura ritwaye miliyoni 2$ (hafi miliyari 3 Frw). Rizatanga akazi ku bantu 45 biyongera ku barenga 250 bakora mu mirimo itandukanye irimo ibijyanye na tekinike nko kugurutsa izo drones, guhanga inzira zinyuramo n’ibindi bikorwa binyuranye.
Ishami rya Zipline ry’i Karongi rizaba rikoresha drones 35 zizafasha mu kugeza ibikoresho byo kwa muganga mu mavuriro 200 n’ibindi bigo by’ubuvuzi binini 60, bitume abarenga miliyoni 2,8 bahabwa serivisi n’iri shami rishya.
Rigiye kubakwa mu Mujyi wa Karongi, mu Murenge wa Bwishyura.
Uku kwagura ibikorwa bizatuma Zipline Rwanda iha abaturage bose b’u Rwanda serivisi, ni ukuvuga abarenga miliyoni 14 ihange imirimo 350.
Zipline Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa aho mu 2025 yohereje ubutumwa burenga ibihumbi 200. Muri Mata 2025 ni bwo Zipline Rwanda yagejeje ku bikorwa byo kohereza bigera kuri miliyoni nyuma y’imyaka umunani itangiye ibikorwa byayo.
Iki kigo kandi giteganya ko mu mezi ya vuba, kizatangiza ibikorwa bishya mu Rwanda, byo kugeza ibicuruzwa ku batuye mu mijyi no mu bindi bice bituwe n’abantu benshi.
Bizakorwa na drones nshya zizwi nka Platform 2 (P2), zifite ikoranabuhanga rihambaye ugereranyije n’izisanzwe. Izi drones zamurikiwe mu Rwanda mu 2025.
Zizajya zikorera cyane mu mijyi ituwe cyane. Zizahera mu Mujyi wa Kigali, hanyuma zagurire ibikorwa no mu bindi bice by’igihugu.
Izi drones nshya zibasha kugendera ku butumburuke buri hagati ya metero 100 na 400. Ni drones zishobora no gukomeza umurimo w’izabanje wo gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali. Iyi drones ifite ubushobozi bwo kohereza ibicuruzwa mu bice bitandukanye itarasubira ku kibuga cyayo.
Zipline ku Isi ikorera ku migabane ine. Buri masegonda 30 drone yayo iba ihagurukanye ubutumwa ibushyiriye ubukeneye, igaha serivisi ibigo by’ubuvuzi 5000. Drones z’iki kigo zimaze kugenda ibilometero miliyoni 193.
Gahunda yo kwagura ibikorwa bya Zipline ku Isi nishyirwa mu bikorwa izageza serivisi ku abantu barenga miliyoni 130 muri Afurika.
Izongera kandi umubare w’ibitaro ikoreramo ugere kuri 15.000 uvuye kuri 5.000.







Loading comments...
Tanga igitekerezo