Mu nama mpuzamahanga y’iterambere yabereye i Rabat muri Maroc ku wa 21 Gicurasi 2026, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko iterambere rya Afurika rikwiye gushingira ku kubaka bikorwaremezo bizana impinduka, ku kongerera ubushobozi abaturage no guteza imbere ubucuruzi bw’imbere mu mugabane.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Kuri Afurika, icyuho cy’ibikorwaremezo si ikibazo cy’iterambere gusa, ahubwo ni ikibazo kiyibuza guhatana.”
Yavuze ko ubwikorezi no kubaka ibikorwamezobyifashishwa muri urwo rwego bigomba kuba inkingi gahunda y’iterambere rya Afurika ishingiraho, kuko byagabanya ikiguzi kinini ibihugu bitanga mu bucuruzi.
Ato “Akenshi ikiguzi cyo kunyuza ibicuruzwa muri Afurika kiba kiri hejuru ugereranyije no kubivana ku masoko yo hanze y’umugabane. Iki kibazo gisubiza inyuma ihatana n’intego y’isoko rusange rihuza Afurika.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko Afurika ikwiye gushyira imbaraga nyinshi ku mihora y’ubwikorezi, ibyambu, inzira za gari ya moshi, ubwikorezi bwo mu kirere, imipaka igashyirwaho imikorere igezweho.
Yasobanuye ko isoko rusange rihuza Afurika (AfCFTA ari amahirwe akomeye Afurika ifite yo guteza imbere ubukungu bwayo, kuko ryaba ari ryo rinini ku Isi, rigahuza abarenga miliyari 1,4 batuye kuri uyu mugabane.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko guhuza ubucuruzi no kwishyira hamwe kwa Afurika bikwiye kurenga intego ya politiki, ahubwo bigafatwa nk’amahirwe akomeye y’ubucuruzi, ishoramari no guteza imbere abaturage.
Yavuze ko kugira ngo AfCFTA ikore neza, bisaba ko amafaranga acibwa abacuruzi ku mipaka agabanywa, hagahuzwa amategeko agenga ubucuruzi, uburyo bwo kwishyura bugatezwa imbere, kandi hakubakwa ibikorwaremezo byo ku mipaka bigezweho.
Ati “Ibi binasaba kubaka uruhererekane nyongeragaciro rw’umugabane ruzashoboza Afurika kurenga ibyo kohereza mu mahanga ibikoresho bidatunganyije, ikagera ku rwego rwo hejuru rw’inganda no kongera agaciro k’ibicuruzwa.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko kongera imbaraga mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, mu ishoramari no kubaka ubufatanye bukomeye byatuma uyu mugabane ugira ijambo rikomeye mu bukungu bw’Isi.
Yagize ati “Ishusho y’ahazaza ha Afurika ntizaba ibibazo byayo, ahubwo izaba uburyo buhamye tubikemuramo kandi dufatanyije. Ibyemzo dufata none, ishoramari dushyira imbere, ubufatanye twubaka, impinduka duharanira, bizagena ishusho y’ubukungu bw’umugabane abadukomokaho bazaba barimo.”
Minisitiri Nduhungirehe yamenyesheje abitabiriye iyi nama ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’ibihugu bya Afurika n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo iterambere rirambye kandi rihuriweho n’ubufatanye bw’umugabane bigerweho.






Loading comments...
Tanga igitekerezo