Kugira ngo uburemere bw'iki kibazo bwumvikane neza, Perezida Macron yagereranyije ibikorerwa ku miyoboro itandukanye y’itumanaho n’ibyakorwaga na radiyo-televiziyo RTLM, aho abarimo Habimana Kantano, Valerie Bemeriki n’Umubiligi Georges Rugiu bashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi, babita ‘Inyenzi’, bakanaranga aho bahungiye nk’ababashumuriza imbwa.

Abahakana Jenoside n’abayipfobya ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo biganjemo Abanyarwanda bahungiye mu bihugu by’i Burayi, cyane cyane abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abakoreshwa n’inda nini kuko hari ababishyura amafaranga.

Ku ruhembe rw’abo harimo Denise Zaneza, umukobwa wa Marcel Sebatware wabaye Umuyobozi Mukuru w’uruganda CIMERWA rukora sima kuva mu 1983. Sebatware wari umurwanashyaka wa CDR ari mu bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu, cyane ko yashinze umutwe w’Interahamwe mu Bugarama.

Nubwo Sebatware yahamijwe n’Urukiko Gacaca uruhare rukomeye muri Jenoside, yakomeje kwidegembya yiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibyo we na bagenzi be babyuririyeho bashinga ishyaka FDU-Inkingi rikorera mu buhungiro.

Zaneza uba mu Bubiligi, yiyita impirimbanyi y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Yifashisha umuyoboro wa YouTube, akavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, zirimo iyo avuga ko yakorewe Abahutu; ubusanzwe izo mvugo zikoreshwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari aho yageze avuga ko FPR Inkotanyi yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inayigira mu yo avuga ko yakorewe Abahutu; mu gihe bizwi ko ingabo z’uyu muryango zahagaritse Jenoside, zigaharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Tariki ya 10 Gicurasi 2021, Zaneza yagize ati "Kuva RPF yatera mu 1990, Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu baribasiwe cyane, barishwe ku bwinshi kandi bishwe kubera ko ari Abahutu. Na nyuma ya 1994, abagabo benshi cyane bo mu bwoko bw’Abahutu barafunzwe baregwa ko bakoze Jenoside ; waba warishe, waba utarishe, warafungwaga."

Zaneza avuga ibi ariko tariki ya 1 Ukwakira 1994, hashize amezi make ingabo za RPA zihagaritse Jenoside, Gen Maj Paul Kagame wari Visi Perezida ndetse na Minisitiri w’Ingabo yasabye abasirikare kutihorera ku babiciye abantu.

Hari mu birori byo kwishimira intsinzi byabereye muri Sitade ya Nyamirambo, agira ati “Mukwiriye kwirinda kwihorera. Mugomba kandi kurwanya abafite uwo mugambi bose bakagaruka mu nzira nziza. Tugomba guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.”

Hari abasirikare bake ba RPA batumvise ubutumwa bwa Gen Maj Kagame, bica umucuruzi witwaga Hakizimana Mathias wavugwagaho kugira uruhare muri Jenoside. Abo bahise batabwa muri yombi mu Ugushyingo 1994, bakatirwa ibihano bitandukanye.

Undi uri mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni Théophile Mpozembizi akaba umuhungu wa Jean Pierre Mpozembizi wabaye Umuyobozi ushinzwe ishami ry’umuriro w’amashanyarazi muri uru ruganda kuva tariki ya 4 Werurwe 1988.

Théophile Mpozembizi na we aba mu ishyaka FDU Inkingi, akaba aryifashisha hamwe n'indi miyoboro mu gukwirakwiza ubutumwa buhakana bukanapfobya Jenoside. Ni umwe mu bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, zirimo iyakorewe Abatutsi n'iyo avuga ko yakorewe Abahutu.

Iyo usesenguye ukareba amagambo Zaneza, Théophile Mpozembizi n'abandi baba mu buhungiro batangaza, ubona ko ari umurage bahawe n'abo bakomokaho, cyane ko ari benshi usanga ababyeyi babo baragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuva ku kuyitegura kugeza ku ishyirwa mu bikorwa ryayo, bagahitamo kubaryamaho aho kwitandukanya n'ibyo bakoze.

Tariki ya 14 Kamena 2026, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasobanuye birambuye ibyaranze ababyeyi ba Zaneza na Mpozembizi, ari bo Sebatware na Jean Pierre Mpozembizi.

Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye ko Sebatware na Jean Pierre Mpozembizi bahoze mu Kazu kari kagizwe n’abantu ba hafi ya Juvénal Habyarimana, wateguye Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’Ukwakira 1990 na Mata 1994, bakaba bari abarwanashyaka ba CDR batavugirwagamo muri CIMERWA.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Sebatware na Jean Pierre Mpozembizi bateguye umugambi wo kugenzura CIMERWA mu rwego rwa politiki, kuva mu Ukwakira 1990 bashyiramo abahezanguni b’Abahutu biganjemo abo mu miryango yabo, babikora mu rwego rwo gutegura Jenoside.

Yagize ati "Guhera mu 1992, nyuma ya gahunda ya Leta ya Habyarimana yo gushyiraho abo yise abirwanaho hirya no hino mu gihugu, iri tsinda ry’abahezanguni b’Abahutu ryari riyobowe na Sebatware na Mpozembizi ryaremye umutwe w’Interahamwe muri CIMERWA no mu bice bihana imbibi kugira ngo zishyire mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi."

Abinjijwe muri CIMERWA barimo umugore wa Sebatware, Dafroza Nyirankundwankize, wari mwishywa wa Gen Deogratias Nsabimana wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), Théoneste Sebageni, Casimir Ndolimana, Assoumani Ntibankundiye, Nkusi David Wilson, Gaspard Kazungu na Kamanzi Meschack wabaye Burugumesitiri wa Bugarama.

Yasobanuye ko imyitozo yahawe Interahamwe zo muri CIMERWA no mu bice bihana imbibi, bigirwamo uruhare rukomeye n’abayobozi bo mu ishyaka MRND na CDR muri Perefegitura ya Cyangugu barimo Yussuf Munyakazi wari umuhinzi n’umucuruzi ukomeye muri Bugarama, Edouard Bandetse wari umucuruzi, Elias Bakundukize, Bareberaho Bantari Ripa na Col (Rtd) Claudien Singirankabo.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko Yussuf Munyakazi “yateguye umutwe wari ugizwe n’abarwanyi barenga 300, ugira imbaraga kurusha ingabo z’i Bugarama. Yussuf Munyakazi yashoboraga guhuza urubyiruko mirongo mu gihe gito, akaruha akazi ko gukora mu masambu ye, akaruhemba, ari yo mpamvu yari afite iryo jambo rikomeye mu nzego zose. Yussuf Munyakazi yaburanishijwe na ICTR, ahamywa ibyaha.”

Yagaragaje ko kuva mu 1992 kugeza mu 1993, abahezanguni b’Abahutu b’i Bugarama bari bayobowe na Sebatware na Mpozembizi, bakoze urutonde rw’Abatutsi bari kwicwa, batoza Interahamwe, baziha n’intwaro kugira ngo zikore Jenoside.

Ati “Iri tsinda ryateye ubwoba, ritoteza Abatutsi bari abakozi ba CIMERWA n’imiryango yabo umunsi ku wundi. Guhera muri Mata 1994, by’umwihariko hagati ya tariki ya 14 n’iya 17 Mata, ibikorwa byo kwica ku bwinshi Abatutsi bo muri Bugarama biraba, biyobowe na Marcel Sebatware na Jean Pierre Mpozembizi. Aba bombi bateguye Jenoside bagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi mu 1994. Bitabiraga itegurwa ry’ubwicanyi bari kumwe n’abasirikare n’Interahamwe.”

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko CIMERWA yari iyobowe na Sebatware na Mpozembizi yahaye Interahamwe imodoka zo kubatwara, lisansi n’inzoga kugira ngo zijye kwica Abatutsi mu bice bitandukanye bya Perefegitura ya Cyangugu na Kibuye, birimo Mbilizi, muri Sitade ya Kamarampaka, Kibogora, Nyamasheke, Shangi, Gashirabwoba, Hanika, Nkanka, Mururu, Nyarushishi na Bisesero.

Muri Nyakanga 1994, ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zibohora u Rwanda. Minisitiri Bizimana yasobanuye ko ubwo Sebatware na Mpozembizi bahungaga, basize basahuye CIMERWA ibikoresho byinshi, lisansi n’Amadolari abarirwa mu bihumbi amagana, babikora bahagarikiwe na Justin Mugenzi wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Ati “Basahuye ibi byose, hamwe n’amafaranga y’uruganda abarirwa mu bihumbi amagana menshi by’Amadolari kugira ngo azafashe Leta yateguye Jenoside mu gihe yari mu buhungiro. Bari bizeye ko bazagaruka mu Rwanda ku ngufu kugira ngo bagere ku ntsinzi ya gisirikare.”

Minisitiri Bizimana yatangaje ko Zaneza na Théophile Mpozembizi bakwiye kwitandukanya n’ibyaha byakozwe n’ababyeyi babo, bakabashyikiriza ubutabera kubera uruhare rukomeye bagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Cyangugu na Kibuye.

Théophile Mpozembizi yiyita impirimbanyi ya politiki iharanira demokarasi n'amahoro
Denise Zaneza yiyita impirimbanyi y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu
Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko ibyo Zaneza na Mpozembizi bakora babiterwa no gushyigikira ababyeyi babo bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi