Ubutegetsi bwa Habyarimana bwaranzwe no kwishingikiriza ku Bufaransa cyane cyane ku ngoma ya Mitterand aho u Bufaransa bwatangaga intwaro n’imyitozo ya gisirikare ku ngabo z’u Rwanda z’icyo gihe.
Inama y’akanama kihariye yateranye ku wa 3 Werurwe 1993, yarimo Perezida Mitterand, uwari Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri ushinzwe ubufatanye n’abandi basirikare bakuru bari bahari muri icyo gihe, baganira ku kibazo cy’intambara cyari mu Rwanda.
Minisitiri wari ushinzwe Ubufatanye, Marcel Debargue wari ukubutse muri Uganda no mu Rwanda, yavuze ko Habyarimana yahawe amakuru atari yo ndetse ari mu bibazo.
Yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda zirwana mu buryo butari ku murongo ku buryo mu gihe ingabo za RPA zari gutera i Byumba, bateganyaga ko u Bubiligi bwahita bucyura abantu babwo, hagasigara hibazwa aho ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda zari kwerekeza.
Mu gihe hari hatangiye kuvugwa ibyo kohereza mu Rwanda ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Mitterand yavuze ko byakabaye byiza ingabo zabo zivuye mu Rwanda ngo zitazasebywa n’uko zabaye indorerezi hakaba hageze izindi zafatwa nk’intwari.
Mitterand yagize ati “Nta nyungu dufite mu kuba Abatutsi bafata ibice byinshi mu buryo bwihuse. Tugomba kwiha igihe, tukabakereza dukoresheje inzira za dipolomasi zose zishoboka kandi tugakomeza gushyigikira ingabo z’u Rwanda tuziha intwaro zose zikeneye.”
U Bufaransa bwakomeje kugira ingabo mu Rwanda binyuze muri ‘operations’ zinyuranye bavugaga ko zigamije kurinda abaturage babwo bari mu gihugu.
Urwango rwa Mitterand ku Batutsi si bwo rwari rugaragaye kuko no ku wa 17 Ukwakira 1990, yavuze ko nubwo inyeshyamba [FPR] zatsinda Abahutu bo mu Rwanda n’abaturanyi bo mu bindi bihugu bazahita bishyira hamwe bagakuraho ubutegetsi.
Zone Turquoise y’Abafaransa yashyizwe mu bice bya Gikongoro ni yo yabaye amarembo y’Interahamwe n’ingabo za FAR zahungiye muri Zaire (RDC y’ubu) zijya gutegura umugambi wo kongera kwisubiza ubutegetsi, abari abayobozi benshi bahabwa ubuhungiro mu Bufaransa kugeza n’ubu.






Loading comments...
Tanga igitekerezo