Yabigarutseho ku wa 5 Gicurasi 2026, ubwo abayobozi bahagarariye abandi muri iryo shyaka basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruruhukiyemo abanyapolotiki bazize kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside n’Abatutsi barenga ibihumbi 14 biciwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Dr. Frank Habineza yagaragaje ko abo banyapolitiki banze politiki mbi y’urwango n’ivangura, bityo ko abakora politiki muri iki gihe bakwiye kubafatiraho urugero rwiza mu byo bakora.
Yakomeje akurira inzira ku murima abitwikira umutaka wo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bagamije kwimika Politiki y’urwango n’ivangura.
Yagize ati “Abanyapolitiki cyangwa abandi bashaka gukora politiki y’ivangura baba bibeshya cyane, kuko twabonye isomo ryayo mu Rwanda. Yaroshye igihugu cyacu, izana na Jenoside yakorewe Abatutsi, iryo somo twararibonye. Ni ukuvuga ko umuntu wese ushaka gukora politiki y’ivangura ashingiye ku moko cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose cyatandukanya abantu abashaka kongera koreka igihugu.”
Yashimangiye ko nta muntu muzima ufite ubwenge buzima wakongera kwijandika mu bintu byo kwimika politiki z’ivangura.
Ati “Nta muntu ufite ubwenge buzima wakongera gusubira muri politiki y’ivangura. Ntabwo ari mu Rwanda gusa, ahubwo habaye n’ahandi […] Mu mategeko igihugu gifite inshingano ko cyakwamagana ahari ibikorwa bya Jenoside, ntabwo wabona inzu y’umuturanyi iri gutwika ngo nawe wiyicarire. Abo banyapolitiki, turasaba ngo bahinduke, nibatabikora ukuboko k’ubutabera kuzabageraho.”
Dr Frank Habineza yatabarije abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ihohoterwa bari gukorerwa n’uburyo bakomeje kwibasirwa n’abayobozi batandukanye n’abagize Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR.
Komiseri muri Green Party, Mwiseneza Jean Marie Vianney, yerekanye ko iyo abanyapolitiki bagize bitekerezo bibi byoreka igihugu.
Ati “Burya abanyapolitiki twese tuzi uruhare tugira mu miyoborere y’igihugu, rero iyo umunyapolitiki agize ibitekerezo bibi aroha igihugu, yagira ibyiza bibasha kuganisha igihugu aheza.”
Yashimagiye kandi ko abanyapolitiki badakwiye kwita ku nyungu n’icyubahiro cyabo ahubwo bakwiye kureba ku gifitiye igihugu akamaro.
Ku rundi ruhande, Depite Icyizanye Masozera Jacheline yasobanuye ko bahisemo gusura urwibutso mu rwego kwigisha urubyiruko amateka y’igihigu no kurufasha guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Hagaragajwe ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda buri kuri 95% bityo ko nka Green Party na yo izakomeza kubishyigikira aho kwijandika muri Politiki y’ivangura.









Loading comments...
Leave a comment