Kuva umubano wa RDC n’u Rwanda watangira kuzamba mu 2022, aba bayobozi bombi barushijeho kwegerana, ariko ikigaragara cyane ni uko ubufatanye bwabo butagamije kubaka imihanda mishya cyangwa izindi gahunda z’iterambere.
Icyo bombi bahuriyeho ni ubufatanye mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, aho ingabo z’u Burundi zimaze kuba imwe mu nkingi Kinshasa yishingikirijeho mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho.
Ni muri urwo rwego Perezida Ndayishimiye yageze i Kinshasa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rwatangiye ku wa 22 Kamena 2026, aherekejwe n’umugore we.
Ku mugaragaro, ibiri ku meza ni umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ubufatanye bw’ibihugu byombi, ikibazo cya Ebola n’ibindi bireba akarere. Ariko abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rurenze kure ibyatangajwe.
Ruje mu gihe ingabo z’u Burundi zimaze imyaka zigera kuri itatu ku butaka bwa RDC, kandi mu gihe imirwano yo muri Kivu y’Amajyepfo yakajije umurego, cyane cyane mu misozi miremire ya Minembwe.
Tshisekedi ubwe yagiye ku kibuga cy’indege cya N’djili kwakira Ndayishimiye, batambuka ku itapi itukura, haririmbwa indirimbo z’ibihugu byombi anahabwa icyubahiro cya gisirikare.
Nyuma, aba bakuru b’ibihugu bahise bagirana ibiganiro mu muhezo muri Cité de l’Union Africaine. Ni ishusho ya dipolomasi yerekana ubucuti bukomeye, ariko itanga n’indi nkuru yihishe inyuma.
Umwe mu basesenguzi yagize ati “Kinshasa ibona Bujumbura nk’umufatanyabikorwa wayo wa hafi mu ntambara no mu rugamba rwa politiki ihanganyemo na Kigali. Ni yo mpamvu ubirebye neza, u Burundi bwahindutse igikoresho.”
Itangazamakuru ryo muri RDC ryavuze ko uru rugendo rushingiye ku bufatanye bw’abayobozi babiri bahuje icyerekezo cyo kurinda “ubusugire bwa RDC” no guhangana n’u Rwanda na AFC/M23.

Umubano wubakiye ku ntambara kurusha iterambere
Kuva mu 2022, umwaka umubano w’u Rwanda na RDC watangiye gukonja ku buryo bukomeye, ingendo hagati ya Tshisekedi na Ndayishimiye zarushijeho kuba nyinshi.
Ndayishimiye amaze kugera muri RDC, cyane cyane i Kinshasa, inshuro umunani, mu gihe Tshisekedi na we amaze kugera mu Burundi inshuro eshanu.
Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zatangiye gukorana cyane muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu 2022, nyuma uruhare rw’u Burundi rugera no mu bikorwa byo kurwanya M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi byabaye mu gihe Kinshasa yari imaze kunenga ubutumwa bw’ingabo za EAC, kuko zitarwanyaga M23 nk’uko Tshisekedi yabyifuzaga, ahubwo zari zifite inshingano zo gutandukanya impande zihanganye no gushyigikira inzira y’agahenge.
Kuva icyo gihe, Tshisekedi yarushijeho gushaka abafatanyabikorwa bemera kujya mu rugamba rwe nk’uko abyifuza, u Burundi bufata iya mbere bwemera gukorana na we.
Uruzinduko rubaye mu gihe imirwano ikomeje muri Minembwe
Magingo aya, irarimbanyije mu Minembwe, mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo. Ingabo zishyigikiye Leta ya RDC zagabye ibitero bigamije gufata Minembwe, zihangana na MDRP-Twirwaneho.
Hagati ya 6 na 12 Kamena, uruhande rwa Leta ya RDC rwavuze ko rwafashe imidugudu itandukanye ikikije Minembwe. Ku wa 13 na 14 Kamena, amakuru yavuze ko ihuriro rya Leta ya RDC ryakomeje kugaba ibitero by’indege ku midugudu igera kuri ine ikikije Minembwe.
Byavuzwe ko hakoreshwa imbunda ziremereye, indege na drones. Ku wa 15 Kamena, Kinshasa yatangiye kuvuga ko Minembwe yafashwe, ariko uruhande MRDP-Twirwaneho irabyamagana.
Ku wa 17 Kamena, umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Reagan Mbuyi Kalonji, yavuze ko ingabo za Leta zafashe imidugudu ya Ilundu, Kitavi na Bidegu, iri hafi ya Minembwe, kandi ko zanashakaga gufata ikibuga cy’indege cya Minembwe.
Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko indege yakoreshwaga n’ihuriro rya RDC ishobora kuba ari L-39, yarashwe igahanurwa. Ibyo byose byerekana ko imirwano yari itakiri ku rwego rworoheje.

FARDC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR ku murongo umwe muri Minembwe
Urugamba rwa Minembwe rugaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR uri gukorana n’ingabo za RDC, iz’u Burundi na Wazalendo. Ibi bishimangira ibyo Leta y’u Rwanda imaze igihe ivuga ko ikibazo cya FDLR kidakwiye gukomeza kwirengagizwa mu gihe ifite umugambi wo kuruhungabanya.
Ku Rwanda, FDLR ntabwo ari umutwe usanzwe ukorera muri RDC, ahubwo ni umutwe ufite inkomoko ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo kuba uwo mutwe ukomeza kugira aho uhuriye n’ibikorwa bya gisirikare byo mu burasirazuba bwa RDC ari ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda.
Ku wa 18 na 19 Kamena, imirwano yarakomeje. Hari amakuru yaturutse ku ruhande rwa Kinshasa yavugaga ingabo zayo zarashweho hakoreshejwe drones enye zo mu bwoko bwa TB2 zagabye ibitero kuri Minembwe no ku midugudu iyikikije.
Ku rundi ruhande, MRDP-Twirwaneho yatangaje ko yari igifite Minembwe, igaragaza ko ingabo za Leta ya RDC zitazigera zifata iyi Komini ihuza Teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga.
Ibisobanuro Ndayishimiye aha iyi ntambara
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Ndayishimiye yagaragaje ko Gitega ibona intambara yo muri RDC nk’ikibazo kiyegereye. Yavuze ko Uvira, umujyi wegereye cyane Bujumbura, wari warafashwe na AFC/M23 ku wa 10 Ukuboza 2025, nyuma y’iminsi mike hasinywe amasezerano y’amahoro i Washington hagati ya Tshisekedi na Perezida Paul Kagame.
Ndayishimiye yavuze ko uko M23 yegera umupaka w’u Burundi, ari ko abona ko umutwe wa RED-Tabara ushobora kubyutsa umutwe ugatera igihugu cyabo.
Aho ni ho yahereye avuga ko “igihe cyose abarwanyi ba M23 bazaba hafi y’umupaka wacu, bizaba ari ikibazo, kandi tugomba gukomeza kuba maso.”
Uwo mujyi wamaze hafi ukwezi ugenzurwa na AFC/M23, mbere y’uko uyu mutwe usubira inyuma kugira ngo ibiganiro by’amahoro bisubukurwe.

Ingabo z’u Burundi zahindutse nk’abacanshuro
Ndayishimiye ati “Ntituri muri RDC kugira ngo turengere u Burundi, turi ho gushyigikira ingabo za Congo mu rugamba rwazo rwo kurwanya umwanzi wazo.”
Yongeyeho ko abo basirikare b’u Burundi “bashyizwe munsi y’ubuyobozi bwa FARDC”, kandi ko ari ingabo za Congo “zibohereza aho bakenewe.” Ikindi gikomeye kurushaho, Ndayishimiye yavuze ko igihe ingabo z’u Burundi zizava muri RDC kizagenwa na Leta ya Congo.
Ati “Ni Leta ya Congo igomba kubifataho icyemezo. Nibona ko kuhaba kwabo kutagifite akamaro, u Burundi buzacyura abasirikare babwo.”
Birasanzwe ko ibihugu bigirana ubufatanye mu bya gisirikare, ariko imikorere y’ingabo z’u Burundi benshi bayibona nk’uburyo bweruye bwo kurwanira amaramuko aho kuba ubufatanye bufite ikindi bugamije.
FDLR, amakiriro kuri Ndayishimiye na Tshisekedi
U Rwanda ruvuga ko nta mahoro arambye ashobora kuboneka mu Burasirazuba bwa RDC mu gihe umutwe wa FDLR ukomeje guhabwa indaro, gukoreshwa cyangwa kutarandurwa ku buryo bugaragara.
Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko u Rwanda rutakwemera gukomeza gufatwa nk’ikibazo mu gihe rufite impungenge z’umutekano zishingiye ku kuba FDLR iri mu burasirazuba bwa RDC, hafi y’umupaka warwo.
FDLR ni yo iba iri imbere mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no mu rugamba rwo kurwanya M23.
Mu isesengura ryagutse, umubano wa Tshisekedi na Ndayishimiye ugaragara nk’uwubakiye ku kintu kimwe kibahuza kurusha ibindi: kurwanya u Rwanda nk’umwanzi bahuriyeho.
Kuri Leta ya RDC, intego ni ugushyigikira abantu bose biyemeje kurwanya Leta y’u Rwanda bakoresheje uburyo burimo intwaro. Tshisekedi abona ko ari bo bamufasha kugera ku ntego yo kurushozaho intambara nk’uko yabyigambye mu mpera za 2023.
Iyi mvugo yageze kure ubwo Ndayishimiye yari i Kinshasa muri Mutarama 2024, ubwe yumvikanye avuga ko yiteguye gushyigikira urubyiruko rw’Abanyarwanda kugira ngo rurwanye ubuyobozi bwarwo.
Umwe mu bakurikirana ibibazo byo mu karere yabwiye IGIHE ati “Nta wakwirengagiza ko buri gihugu gifite uburenganzira bwo gushaka inshuti n’abafatanyabikorwa. RDC ifite uburenganzira bwo gukorana n’u Burundi, nk’uko u Burundi bufite uburenganzira bwo gukorana na RDC. Ariko iyo ubwo bufatanye buhuriranye n’imitwe yitwaje intwaro, imvugo z’urwango, kwirengagiza FDLR, bihinduka ikibazo.”






Loading comments...
Tanga igitekerezo