Ni inyandiko yatanze ku wa 15 Kamena 2026, mu birori byo kwakira ba Ambasaderi byateguwe na Perezida wa Slovakia bibera mu ngoro y’umukuru w’Igihugu, Ljubljana.

Guhura kwa Amb Bakuramutsa na Perezida wa Slovenie, Nataša Pirc Musar, byabaye andi mahirwe ku kwagura umubano w’u Rwanda na Slovenie n’imikoranire y’impande zombi.

Perezida Pirc Musar yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, anagaragaza ubushake bwo kwagura imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro kandi byanibanze ku kwagura ubufatanye mu guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi mu ngeri zitandukanye.

U Rwanda rwagaragaje ko ari nk’amarembo akomeye ku bigo byo muri Slovenie bishaka kwagura ibikorwa yabyo muri Afurika by’umwihariko mu nzego z’ubuhinzi bugezweho, ikoranabuhanga mu itumanaho n’imikoranire mu bijyanye na Siporo.

Slovenie yerekanye ko ishaka gushyira imbaraga mu nzego zirimo ingufu zisubira, ikoranabuhanga, inganda no guhanga udushya.

Hanashimwe kandi umubano mwiza n’imikoranire ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

U Rwanda na Slovenie bikomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’imikoranire igamije inyungu z’impande zombi.

Amb. Bakuramutsa yakiriwe muri Slovenie
Amb. Bakuramutsa yashyikirije Perezida wa Slovenie impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

[email protected]