Iki gikorwa cyabaye amateka yihariye, kuko ari bwo bwa mbere cyari kibereye ku Nteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Texas. Cyahuje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Icyo gikorwa cyatangijwe n’isengesho ryayobowe na Pasiteri Luke Norsworthy uyobora itorero rya Westover Hills Church of Christ.

Cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, hamwe n’abandi bashyitsi b’icyubahiro n’abahagarariye imiryango itandukanye, barimo n’abayobozi ba Ibuka USA.

Nubwo atari ahari imbonankubone, Senateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uhagarariye Texas, Ted Cruz, yohereje ubutumwa bw’amashusho bwanyujijwe muri icyo gikorwa, agaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka.

Mu ijambo rye, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba i Austin, Shema Nziza, yavuze ko iki gikorwa ari ishema rikomeye ndetse ari n’amateka ku muryango nyarwanda.

Yashimangiye ko kuba cyarabereye ku rwego rwa Leta bwa mbere mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Texas (Texas State Capitol) ari ikimenyetso cy’uko amateka y’u Rwanda agenda arushaho kumenyekana no guhabwa agaciro.

Yagize ati “Ni ishema rikomeye kwakira iki gikorwa ku rwego nk’uru. Turashimira Leta ya Texas ubufatanye budahwema, bufasha guteza imbere kwibuka, ubumwe n’ubumenyi ku mateka yacu.”

Kimwe mu byakoze ku mitima y’abitabiriye ni ubuhamya bwatanzwe na Gasore Serge, umwe mu barokotse Jenoside, aho yasobanuye uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuhamya bwe bugaragaza ububabare Jenoside yasize ndetse n’imbaraga zo kubaho ku bayirokotse.

Hatashywe kandi urwibutso rwubatswe na Irene Dusabe, umwe mu barokotse Jenoside utuye i Austin. Uru rwibutso rugaragaza kwibuka, kwihangana n’icyizere cy’ejo hazaza.

Iki gikorwa cyari kirimo gahunda zitandukanye zirimo ibiganiro by’impuguke (panels), ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abandi, ndetse n’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi b’amadini n’ab’umuryango nyarwanda.

Mu butumwa bwe, Ambasaderi Mathilde Mukantabana yashimiye cyane Leta ya Texas n’abaturage bayo ku ruhare bagize mu gushyigikira u Rwanda. Yibukije ko Texas iri muri leta za mbere zagaragaje ko zemera Jenoside yakorewe Abatutsi, anashima ubufatanye bukomeje hagati y’impande zombi.

Yasabye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza kubaka ejo hazaza heza, kongera imbaraga no guhora bibuka amateka kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Igikorwa cyasojwe n’umwanya wo gusabana, aho abitabiriye basangiye amafunguro, bungurana ibitekerezo, banakomeza umubano hagati y’Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda.