Ni umukino ugaruka ku guhumuriza Abanyarwanda no kubashishikariza kumenya amateka yabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko no kugira ubudaheranwa, bakabaho bemye birinda amacakubiri.

N’igikorwa cyateguwe na IBUKA Luxembourg ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, cyitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo Abanyarwanda baba muri Luxembourg n’inshuti z’u Rwanda.

Byakozwe nka kimwe mu bikorwa byo mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mukino watangijwe n’ikiganiro cyatanzwe na Prof Alain Verhaagen, cyagarutse ku mateka n’inzira zagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uburyo igihugu cyongeye kwiyubaka binyuze mu gushyira imbaraga mu bumwe, ubwiyunge n’amahoro.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimye abagize uruhare mu gutegura neza iyi kinamico, kuko uretse kuba ari ubuhanzi, inatanga ubutumwa bukomeye bw’amateka, gutanga ubutumwa bw’ubumwe, ubwubahane, ubufatanye, ubudaheranwa no kwimakaza ibiganiro mu gukemura ibibazo.

Yashimangiye ko umumaro ukomeye w’umuco n’ubuhanzi ari ukubungabunga amateka no kuyasangiza abakiri bato binyuze mu bihangano bikorwa.

Rurangwa Jean Marie Vianney wanditse, akanayobora uyu mukino, yagaragaje ko kuwerekana muri Luxembourg ari ibintu byiza bigamije kwerekana amateka u Rwanda rwaciyemo ariko abanyarwanda bataheranywe n’agahinda.

Yagaragaje ko iyi kinamico, imaze kwerekanwa mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Misiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Pologne, Sénégal na Guinea-Conakry.

Rurangwa ati “Nyuma y’aho hose twakinnye, twishimiye gutumirwa na Ibuka Luxembourg, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.”

Yashimiye kandi abakinnyi bagize uruhare muri iyo kinamico, ashimira by’umwihariko Me André -Martin Karongozi watumye iyi kinamico iza mu Burayi igakinwa henshi hatandukanye, akayikorera ubuvugizi.

Rurangwa yashimye n’abafatanyabikorwa batandukanye n’abandi bagize uruhare ngo igende neza kandi igere aho igeze.

Perezida wa IBUKA Luxembourg, Kalisa Didace, yagaragaje impamvu igikorwa nk’iki kibafasha gukomeza kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, irondabwoko n’ivangura iryo ari ryo ryose bikigaragara hirya no hino ku Isi.

Kalisa ati “Iyi kinamico iiri mu bikorwa bya mbere duteguye nka Ibuka Luxembourg yavutse ku mugaragaro muri Werurwe 2026, kandi kiri mu murongo w’ibyo twiyemeje harimo gusangiza abato intwaro zo kugira ngo bazakomeze barinde ko amateka mabi yazongera kubaho n’ahandi ku Isi.

Binyuze, mu buhamya bwatanzwe mu ikinamico yakinnwe, uyu mugoroba wabaye ingirakamaro kandi witabirwa n’abakuru n’abato

Hanagaragajwe kandi akamaro k’umuco mu kubungabunga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyasangiza abakiri bato.

Me André -Martin Karongozi watumye iyi kinamico ijyanwa mu Burayi igakinwa henshi hatandukanye, akayikorera ubuvugizi yashimye Rurangwa n’itsinda bafatanyije
Rurangwa Jean Marie Vianney wanditse, akanayobora uyu mukino, yagaragaje ko kuwerekana muri Luxembourg ari ibintu byiza bigamije kwerekana amateka u Rwanda rwaciyemo
Umuhanzi Jali Mucumbitsi iburyo na Innocent Mugwaneza
Iyi kinamico yatangijwe n’ikiganiro cyatanzwe na Prof Alain Verhaagen, cyagarutse ku mateka n’inzira zagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uburyo igihugu cyongeye kwiyubaka binyuze mu gushyira imbaraga mu bumwe, ubwiyunge n’amahoro
Mugwaneza Innocent na we yakinnye muri iyi filime yerekaniwe muri Luxembourd
Me Pascal Ngenzebuhoro na we yakinnye muri iyi filime
Martin Janssens, umwe mu bakina muri iyi kinamico
Perezida wa IBUKA Luxembourg, Kalisa Didace, yagaragaje ko igikorwa nk’iki kibafasha gukomeza kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimye abagize uruhare mu gutegura neza iyi kinamico

[email protected]