Ambasaderi Busabizwa usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Congo Brazzaville yatanze izi mpapuro ku wa Kane 18 Kamena 2026 mu gikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye i Malabo.

Nyuma y’iki gikorwa Amb Busabizwana Perezida Teodoro Obiang Nguema baganiriye ku buryo bwo kwagura no gushimangira umubano n’imikoranire hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Ni ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi, ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere n’ibindi bifitiye akamaro ibihugu byombi mu rwego rwo guteza imbere gahunda zo kwihuza kwa Afurika.

Umubano w’u Rwanda na Guinée Equatoriale urahamye. Ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo iby’ingendo z’indege, ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, ubuhinzi, ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga.

Ni ubufatanye bushingiye ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu 2014 ubwo Perezida Teodoro Obiang Nguema yasuraga u Rwanda.

Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu
Ambasaderi Parfait Busabizwa yaganiriye na Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo ku mubano w'u Rwanda n'iki gihugu
Ambasaderi Parfait Busabizwa ari kumwe na Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo