Ubuhamya bwa Mukabutera wiciwe umwana muri Jenoside, akaribwa n’imbwa
Mukabutera Marie Chantal ni umubyeyi w’imyaka 55 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze uko yabohojwe n’umwicanyi akamugira umugore wa kabiri ndetse n’uko umwana umwe muri babiri yari afite icyo gihe yamwambuwe akicwa, akaribwa n’imbwa.