Ibi yabisabye ku wa 12 Kamena 2026, mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi, abarwayi n’abarwaza b’ibitaro n’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Nyanza, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka) mu Karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yavuze ko bibabaje kuba hari abishwe muri Jenoside barimo n’abakozi b’ibigo by’ubuvuzi n’ubu bakaba bataraboneka.

Ati “Turabasabye mwongere imbaraga mu gushakisha amakuru ku bandi bakozi bishwe bataraboneka. Bikorwe kuko ntibyumvikana ukuntu iyi myaka yashira ingana gutya hari abatarabasha kuboneka. Babe batatu, babe babiri, abe umwe…ariko tumubone kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.”

Kugeza ubu muri Nyanza hamaze kumenyekana abakoraga mu bitaro 38 bishwe muri Jenoside. Bakoraga mu Bitaro bya Nyanza n’ibigo nderabuzima icyenda byakoraga mu gihe cya Jenoside ari byo Nyanza, Nyamure, Busoro, Kirambi, Kibirizi, Ruyenzi, Ntyazo, Cyaratsi n’ivuriro ry’ingingo rya Gatagara.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza, Dr. Mfitumukiza Jérome, yavuze ko hagikorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane n’abandi kandi bakusanyirizwe amateka yabo.

Ati “Gushakisha amakuru y’abishwe ni urugendo rugikomeje kandi tunafatanyije n’imiryango y’abarokotse, tuzagerageza kugira umubare ukwiye w’abishwe, yaba abiciwe hano mu bitaro n’ibigo nderabuzima, tunabungabunge ibimenyetso by’amateka.”

Dr. Mfitumukiza yakomeje avuga ko hateganywa gukorwa filime y’amateka y’ibyabereye muri ibyo bigo byose muri Jenoside, kugira ngo ibe imfashanyigisho ku mateka arebana na Jenoside, bityo bizafashe kuyabungabunga no kuyigisha urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Kayitesi Nadine, yavuze ko biteye isoni n’agahinda kumva ko ahantu havurirwaga abantu habereye ubwicanyi kandi ari ho hakabaye harabaye ubwihisho ku bahigwaga, yibutsa ko byose byatewe n’uko abantu bari barasazwe n’inyigisho z’ivangura, bityo rikwiye kurwanywa na bose.

Ati “Twirinde ivangura iryo ariryo ryose, twakire umuntu utugana atwizeyeho icyizere akibone, kuko aba aje ashaka amaboko meza, tujye tumwakirana yombi, ihumure turimuhe, ubwo buvuzi ubwo dushoboye bwose tubumuhe kugira ngo tuzibe icyuho cy’abatubanjirije bageze n’aho kwica kandi ari abaganga.”

Ibitaro bya Nyanza n’ibigo nderabuzima 17 bibishamikiyeho byasabwe kuba intangarugero mu kubaka urwego rw’ubuvuzi rufite ireme kandi ruha agaciro ikiremwamuntu, bitandukanya n’ibyakozwe na bagenzi babo mu gihe cya Jenoside.

Abaganga bakora mu bigo by'ubuvuzi i Nyanza basabwe gukora neza kurushaho kugira ngo bazibe icyuho cy'abasebeje ubuganga, bakica
Abakozi batandukanye bo mu mavuriro, bashyize indabo ku rwibutso rwa Nyanza ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 31 bishwe muri Jenoside
Abantu 38 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside barakoreraga ibigo by'ubuvuzi i Nyanza, barimo batatu bamenyekanye vuba
Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Nyanza, Dr. Mfitumukiza Jérome, yavuze ko hakegeranywa amateka kuri Jenoside yabereye mu bigo by'ubuvuzi muri Nyanza
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yasabye ko amakuru y'abari abakozi b'ibigo by'ubuvuzi byose i Nyanza akwiye kumenyekana kandi akabungabungwa
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyanza, Kayitesi Nadine, yavuze ko biteye isoni kuba ahantu havurirwaga naho hariciwe abantu