Yabitangaje ku wa 14 Kamena 2026 ubwo yari yifatanije n’abarwanashyaka ba Green Party mu Karere ka Nyanza, mu gikorwa cy’amahugurwa y’abagize inzego z’ishyaka ku rwego rw’Akarere ka Nyanza.

Dr. Habineza yavuze ko ubu berekeje imbaraga z’ishyaka no ku rwego rw’umurenge kugira ngo barusheho kuriha imbaraga rigwiza n’abarwanashyaka.

Ati “Turamanutse no ku murenge, kuko turashaka ko ishyaka ryacu rikura, kandi gushyiraho abayobozi ku murenge ni na ko kuzamura umubare b’abarwanashyaka. Gushyiraho abayobozi b’ishyaka ku murenge ni byo byongera abarwanashyaka ku rwego rw’akagari ndetse no ku mudugudu, bigafasha ko ingengabitekerezo y’ishyaka ryacu igera hose.”

Yongeyeho ko kubaka inzego z’ishyaka kugeza ku rwego rw’umurenge bizafasha Green Party kwitegura neza ibikorwa bya politiki biri imbere, birimo n’amatora ateganyijwe mu 2029.

Ati “Ibi bizatuma tugera mu matora ya 2029 twiteguye neza, dufite inzego zikomeye n’abazaduhagararira mu byumba by’itora hirya no hino mu gihugu.’’

Yagaragaje ko kutagira inzego z’ishyaka mu rwego rwo hasi, bituma ibitekerezo by’abaturage n’abarwanashyaka hasi bitagera neza ku nzego nkuru no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati ‘‘Iyo udafite abantu bakubwira ikintu cyabaye hariya hasi cyangwa gikeneye kuba cyakosorwa, ugahora wiringiye abayobozi b’akarere gusa, usanga bibahuriraho ari byinshi bimwe ntibabyiteho.’’

Yanasabye abarwanashyaka kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze yegereje muri Nzeri 2026, abibutsa ko nubwo batazagendera ku iturufu y’ishyaka, ariko bafite uburenganzira bwo kwiyamamaza naho bakahatanga umusanzu mu miyoborere, haba mu nzego z’urubyiruko, abagore n’izindi.

Biteganyijwe ko gahunda yo gushyiraho inzego z’ishyaka ku rwego rw’umurenge bizatangizwa mu rwego rw’igihugu mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyarugu ku wa 19 Kamena 2026, hashyirwaho biro y’ishyaka ku murenge, abahagarariye inzego z’urubyiruko ndetse n’iz’abagore.

Kuri ubu, hamaze guhugurwa abayobozi b’ishyaka ku karere mu Ntara ebyiri, iba igizwe n’abantu 33 barimo 11 kuri buri cyiciro, haba ku buyobozi bw’ishyaka, ku cyiciro cy’abagore ndetse n’icy’urubyiruko, ari nabo bagiye kujya bashyirwaho kuri buri murenge.

Umuyobozi wa DGPR, Senateri Dr. Habineza Frank, yavuze ko mu cyumweru gitaha hazatangira gushyiraho inzego z'ishyaka ku murenge
Umuyobozi wa DGPR, Senateri Dr. Habineza Frank, yakiriwe n'ubuyobozi bw'ishyaka ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, bwari bwaje kunganira abo ku rwego rw'akarere
Abarwanashyaka ba Green Party bari mu buyobozi ku rwego rw'akarere bamaze iminsi bahugurwa