BPR Bank Rwanda PLC ni umwe mu baterankunga b’ibi bitaramo byatangiye ku wa 20 Kanama 2026 mu Karere ka Huye.

Umuyobozi wa BPR Bank PLC, Ishami rya Huye, Mukundiyukuri Etienne, yabwiye IGIHE ko kwifashisha ibitaramo nk’ibi bituma bageza ubutumwa ku bantu benshi icyarimwe, by’umwihariko urubyiruko.

Ati “Iyo abantu bahuriye hamwe biba byiza. Ubu ni banki yose kuva mu bushorishori yabegereye. Turi kumva ibibazo byabo neza, kandi twizera ko tuzagera kuri benshi hose mu gihugu.”

Mukundiyukuri yavuze ko bashyize imbere kwegera abaturage binyuze mu bikorwa bibahuza, atanga urugero rwa Tour du Rwanda yabasigiye abakiliya bashya basaga 1.000 bafunguje konti.

Yavuze ko muri ibi bitaramo by’umuziki bakangurira abaturage uburyo bushya bwo kwiha inguzanyo bifashishije telefone bwiswe ‘Igurize Fasta Fasta’. Umuntu yiguriza agera kuri miliyoni 1 Frw, mu gihe cy’umunota gusa, akazayishyura mu kwezi.

Ati ‘‘Bizaca imirongo kuri banki n’ikoreshwa ry’impapuro, biteze imbere gahunda yo kudafata amafaranga mu ntoki, ube wabona avansi ku mushahara w’ukwezi, cyangwa se inguzanyo yihuse kuri wowe wikorera, ubundi ukemure ikibazo wagize cyangwa urangure ibicuruzwa, ugure muzatu y’imodoka n’ibindi, utavunitse.”

Mukundiyukuri yongeyeho ko binashoboka ko iyo nguzanyo yazamuka ikagera kuri miliyoni ebyiri cyangwa eshatu, bitewe n’ubushobozi bwa nyiri konti, ashishikariza abantu kuyigana.

Nsengiyaremye Dismas wo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba ni umwe mu bafunguje konti muri iyi banki kuri uwo munsi.

Yavuze ko yagiyeyo akuruwe n’abahanzi akunda, ahita yakirwa n’ubutumwa bwa BPR Bank Rwanda PLC.

Ati “Nubwo ndi umwarimu, ariko si byo nkora gusa, naguye imitekerereze nkora ubworozi n’ubucuruzi. Nari nsanzwe nzi BPR Bank Rwanda PLC hanze; ariko numvise ibikorwa byabo nko gutanga inguzanyo yihuse numva sinacikwa, ni byo binkuruye. Mfunguje konti ku buntu, ubu niteguye ko bazamperekeza mu bikorwa byanjye.”

Umuyobozi wa East African Promoters, EAP, Mushyoma Joseph, yashimye BPR Bank Rwanda PLC yahisemo kwisunga EAP mu kwegera urubyiruko ibinyujije mu bitaramo by’umuziki.

Ati “Hari ibyo turi kuganiriza n’abahanzi ubwabo, tubereka uko umuhanzi na we yatera imbere yifashishije BPR Bank Rwanda PLC, kuko tuzi neza ko ari inzira igeza ku iterambere ryihuse.’’

Mushyoma yakomeje avuga ko na EAP ubwayo hari ubushobozi yungukiye mu mikoranire na BPR Bank Rwanda PLC, ibyatumye banagura ibyo bakora.

Ati ‘‘Urabona nko gutegura urubyiniro nk’uru runini, bisaba imbaraga kandi nibo tubikesha.’’

Yavuze ko hejuru ya 70% y’ibikoresho bari gukoresha ubu ari bishya, kandi harimo ukuboko kwa BPR Bank Rwanda PLC.

Ati “Ubu bufatanye na BPR Bank Rwanda PLC twabushimye cyane, kandi twifuza ko no myaka iri imbere twazakomezanya, cyane ko tuzi ko mu Rwanda urubyiruko ari rwo rwinshi. Aba bari kubwira ni bo bakiliya babo ba none n’ejo hazaza, barebye kure kuko birabazamurira imyumvire yo gutunga konti, kubitsa ndetse no kuguza, ni urugendo rwiza.’’

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 byahereye mu Mujyi wa Huye, bikazakomereza i Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze n’i Rubavu.

BPR Bank Rwanda PLC, Ishami rya Huye, ryari ryegereje ibikorwa bya banki abantu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika muri UR-Huye
Abakozi ba BPR Bank Rwanda PLC yari gufungurira konti abakiliya bashya ahabereye igitaramo

Abitabiriye  MTN Iwacu Muzika Festival banyuzwe n'umuziki batahana  n'amakuru meza kuri BPR Bank Rwanda PLC
Mu muco busanganywe wo kwita ku bakiliya, ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc, bwasuye uruganda rw'umuceri rwa Pierre Karamage, ashimwa uruhare agira mu gusakaza ibiribwa
Nyuma yo kumva ko BPR Bank Rwanda PLC ibahishiye byinshi mu iterambere ry'imari, abarimo n'urubyiruko batangiye gufunguza konti ku bwinshi
Nsengiyumva Dismas, wabaye umukiliya mushya wa BPR Bank Rwanda PLC, yavuze ko yishimiye ko iyi banki yahobeye ikoranabunga kugera no kwiguriza kuri telefone
Ratwa SACCO Huye, ishimwa kuba umukiliya mwiza wizeye BPR Bank Rwanda Plc, aho iyibitsamo amafaranga
Umuhanzi Davis D wari wasubiye ku ivuko i Huye, ari mu bashimishije abantu mu ndirimbo ze
Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwahize kwegera Abanyarwanda cyane cyane abakunda umuziki ibyiza ifitiye
Umuhanzikazi Marina ari mu basusurukije abantu i Huye, ahatangirijwe ubukangurambaga bubwira abantu byiza bya BPR Bank Rwanda Plc

Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda Plc, Ishami rya Huye, Mukundiyukuri Etienne, yavuze ko kwifashisha ibitaramo nk’ibi bituma bageza ubutumwa ku bantu benshi icyarimwe
Umuyobozi wa Caisse d'Entre-aide ya Kaminuza, Dr. Mutwarasibo Faustin, nawe yakiriiye ishimwe ry'uko bakorana neza na BPR Bank Rwanda Plc
Umuyobozi wa East African Promoters, EAP, Mushyoma Joseph, yashimye BPR Bank  Rwanda Plc yahisemo neza, ikisunga EAP mu kwegera urubyiruko ibinyujije mu bitaramo by’umuziki

Urubyiruko rwari rwitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika rwatahanye amakuru meza kuri BPR Bank Rwanda PLC