Ibi byagarutsweho ku wa 23 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo kumurikira abaranga bakanagurisha imitungo itimukanwa aho umushinga wo kubaka izi nyubako ugeze.
Ni umudugudu uri kubakwa hafi y’icyanya cyahariwe ubuvuzi i Masaka mu Karere ka Kicukiro uzaba ugizwe na appartement ifite inzu 302 zirimo iz’icyumba kimwe kugeza kuri bitatu, inzu 51 ziri ukwazo (family house), ndetse na ‘townhouse’ 33. Uzatwara arenga miliyari 36 Frw (miliyoni 25$).
Muri rusange inzu zigize uyu mudugudu ni 382 ariko mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga izimaze kugera kuri 50% ni inzu 171 zigizwe na appartement ifite inzu 88 zizakodeshwa na 92 zizagurishwa.
Inzu zizagurishwa ni izifite ibyumba bibiri n’iz’ibyumba bine zizagurishwa hagati ya miliyoni 102 Frw (70.000$) kugeza kuri miliyoni 212 Frw (145.800$).
Umuyobozi uhagarariye ibikorwa by’ubwubatsi mu mushinga wa ‘Masaka Views Eco Estate’, Robert Bizimana yavuze ko icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubana uyu mudugudu igeze kuri 50%.
Ati “Imirimo yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo i Masaka igeze kuri 50% muri rusange kubera ko ibikorwa byo kubaka appartment bigeze kuri 30%, kubaka townhouses byo bigeze kuri 50%, family house zo turi hejuru kuko bigeze kuri 65%.”
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa muri Fortis Green Housing, Liza Haylett, yavuze ko imirimo yo kubaka uyu mudugudu ikomeje kugenda neza ugereranyije, nk’uko bari babiteguye ku buryo mu mpera za 2026 izaba irangiye.
Yagaragaje ko kugeza ubu inyubako ziri muri ‘Masaka Views Eco Estate’ zashyizwe ku isoko ndetse inshingano zo kuzishakira isoko zihabwa ikigo kizwi nka GIA Property Talks.
Umuyobozi wa GIA Property Talks, Eric Nshimiyimana, yavuze ko hari impamvu nyinshi zikwiriye gutuma Abanyarwanda bagura izi nyubako kubera ko i Masaka ari hamwe mu hari gutera imbere cyane bijyanye n’ibikorwaremezo birimo ibitaro n’imihanda bikomeze kuhagezwa.
Ati “Buriya umuntu agura kubw’impamvu ebyiri cyangwa eshatu, impamvu ya mbere ni ugutura kandi iyo ugiye gutura uhitamo ahantu hegereye ibintu by’ingenzi umuntu akenera mu buzima kandi utarenze metero 500 hazashyirwa Ibitaro bya Masaka.”
Ni umushinga uje kunganira Umujyi wa Kigali mu kunoza imiturire, aho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 biteganyijweko na wo uzakoresha arenga miliyari 251 Frw, azifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo kunoza imyubakire mu duce dutandukanye tw’umujyi ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abatuye mu kajagari.











Loading comments...
Tanga igitekerezo