Iri soko rikubiye mu mushinga munini uzwi nka ‘Kimironko Commercial Complex’ ugamije kubaka ibikorwaremezo bigezweho muri aka gace.

Kimironko Commercial Complex ni umushinga mugari w’ubwubatsi watangijwe n’abashoramari b’Abanyarwanda bibumbiye mu kigo Gasabo Investment Company, cyashinzwe mu 2013.

Ugamije kubaka mu mu buryo bugezweho uduce dutandukanye two muri Kimironko turimo ahari isoko rya Kimironko, gare ya Kimironko n’ahahoze ikigo nderabuzima cya Kimironko.

Ubu butaka Gasabo Investment Company yabuguze n’Akarere ka Gasabo mu 2016, yishyura miliyari 3,15Frw.

Mu bikorwa bizubakwa muri aka gace harimo isoko rigezweho, gare igezweho, inzu z’ubucuruzi ndetse n’inzu zo guturamo.

Mu cyiciro cya mbere cyo kubaka ‘Kimironko Commercial Complex’ haherewe ku isoko rigezweho. Rizubakwa ahahoze ikigo nderabuzima cya Kimironko. Imirimo yo kubaka iri soko yatangijwe ku wa 3 Ukuboza 2025, ikazasozwa mu gihe cy’umwaka n’amezi ane ritwaye miliyoni 22$.

Umuyobozi wa Gasabo Investment Company, Shema Fabrice, yavuze ko uyu mushinga ugamije guhindura agace ka Kimironko kandi ko hazubakwa ibikorwaremezo bigezweho.

Yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, nyuma yo kwimura abakorera mu isoko rya Kimironko, aho riri ndetse n’ahari gare, hazubakwa inyubako nini cyane, irimo gare igezweho n’inyubako y’ubucuruzi.

Ati “Ni igice gishobora kuzatwara arenga miliyoni 20$. Ntabwo ari gare isanzwe. Ni gare ubwayo inyubako zayo zizaba ziteye amabengeza bikajyana n’igihe umujyi ugezemo.”

Yakomeje ati “Umushinga wacu wunganirwa n’icyo twita umujyi w’ibikorwaremezo bya siporo, ntidushaka ko umuntu azajya ava mu bice bya Zaria Court cyangwa Stade Amahoro yagera Kimironko akagira ngo agiye mu kindi gihugu. Tugomba kugira ubwiza bukomeza.”

Kubaka isoko na gare bishobora gutwara arenga miliyoni 45$.

Inyubako y’isoko izaba igizwe n’amagorofa atandatu arimo abiri yo hasi azifashishwa nk’ahantu ho guparika imodoka zigera kuri 400, ikurikiyeho izimurirwamo isoko, iyikurikiye ishyirwemo inyubako z’ibigo byunganira ubucuruzi zakorerwamo n’amabanki, ibigo by’ubwishingizi, iby’itumanaho n’ibindi.

Ku yandi magorofa abiri yo hejuru azakomerezamo isoko bijyanye n’ibyiciro by’ibicuruzwa.

Shema yavuze ko abasanzwe bakorera mu isoko rya Kimironko bazimurirwa muri iryo rishya ariko ko ibiciro bitazaba biri hejuru cyane.

Iri soko rizaba rifite imyanya migari y’ubucurizi isaga 250; aho izaba yanagurishwa guhera kuri miliyoni 40 Frw ku mwanya umwe, zishobora kwishyurwa mu byiciro 15.

Mu cyiciro cya kabiri harimo ibijyanye no kwimura abakorera mu isoko no muri gare ari nabyo bizatwara amafaranga menshi arenga miliyoni 60$, bikazatangira mu 2028.

Ati “Muri aka gace ntabwo ari ubucuruzi gusa, tugomba gushyiramo n’inyubako zo guturamo, apartments kandi byose bikaba ari ibikorwa bigurishwa.”

Muri icyo cyiciro kandi hazubakwa n’inyubako n’ibikorwaremezo bitandukanye by’imyidagaduro bizajya bifasha abagenda muri icyo gice n’abagituriye.

Shema yasobanuye ko aka gace kazaba gakubiyemo ibintu byinshi birimo gare, isoko, inzu z’ubucuruzi, ububiko bw’ibicuruzwa, icyumba gishobora kwerekanirwamo ibijyanye n’inganda ziri i Masoro, parikingi zifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 1.800 n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Abosskal Oferka JV Rwanda, Selahattin Yetim, gifite inshingano zo kubaka ibi bikorwaremezo, yavuze ko bishimiye kugira uruhare muri ibyo bikorwa bizagira impinduka nziza ku mibereho y’abaturage kandi ko biteguye kuzuza neza inshingano.

Imashini zatangiye imirimo yo kubaka isoko
Ikibanza kigiye kubakwamo isoko
Umuyobozi w’Ihuriro rya Gasabo Investment Company, Shema Fabrice, yavuze ko uyu mushinga ugamije guhindura imibereho y'abatuye muri aka gace
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese yashimiye abashoramari bishyize hamwe
Imirimo yo kubaka yatangijwe kuri uyu munsi
Gasabo Investment igizwe n'abashoramari b'Abanyarwanda

Uko hazaba hubatswe

Isoko rishya rya Kimironko rizaba ryubatswe mu buryo bugezweho
Imbere mu isoko ahazajya hacururizwa ibicuruzwa bitandukanye
Isoko rishya rya Kimironko rizaba ryubatswe mu buryo bugezweho kandi rizahindura imiterere ya Kimironko
Imiterere ya gare nshya nayo izaba iteye amabengeza
Gare ya Kimironko nayo izubakwa mu buryo bugezweho