Iyi nyubako izaba ifite ikiraro cyo mu Kirere kiyihuza na Kigali Convention Centre, iri kubakwa mu kibanza kiri hagati ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights (YYUSSA Plaza).
Izaba ifite amagorofa 25 ikazakorerwamo ibintu bitandukanye birimo no kuba izaba ifite Hotel y’inyenyeri eshanu, inyubako z’ibiro n’ibindi bitandukanye.
Izaba yubatswe ku buso bungana na metero kare 74.000. Izubakwa ku bufatanye bw’ibigo bibiri Parklane Group n’Ishami ry’Ikigo cy’ubwubatsi cyo muri Portugal muri Afurika, Mota-Engil Africa.
Ibuye ry’ifatizo ryashyizweho kuri uyu wa 15 Mutarama 2026, mu birori byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu.
Perezida wa Parklane Center Ltd, Eng Antonio Azevedo, yavuze ko Parklane Center yatekerejwe nk’umushinga w’icyitegererezo ugamije guteza imbere urubyiruko, uzakemura byinshi mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo n’imibereho.
Iyo nyubako izaba ifite uburebure bwa metero 140 n’amagorofa 25, izahindura isura y’Umujyi wa Kigali kandi n’uburyo bw’itangwa rya serivisi nziza n’imikorere iboneye.
Eng Antonio yavuze ko amagorofa 10 azaba agenewe ibiro afite ubuso burenga metero kare 16.000, yitezweho gufasha ibigo by’ubucuruzi n’ibindi bitandukanye bijyanye n’uburyo bizaba byubatsemo.
Amagorofa umunani azakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, harimo na hotel yo ku rwego rw’inyenyeri eshanu.
Ati “Iyi hotel ntabwo izaba ari iyo kwakira abantu ku rwego rw’Akarere n’urwego Mpuzamahanga gusa, izanafasha gushyira Umujyi wa Kigali ku ruhembe rw’icyerekezo cyiza mu by’ishoramari, dipolomasi n’ubukerarugendo.”
Yakomeje ati “Icy’ingenzi cyane ku mushinga wacu ni intego yawo yo gukora umushinga urambye, w’ingirakamaro kandi ugaragaza intambwe y’iterambere. Nk’Inama y’ubutegetsi, twawutekereje dufite icyerekezo cy’igihe kirekire. Ubuyobozi, imicungire no kugabanya ibihombo n’igenzura ry’ubuziranenge byose bizajya bigenga buri cyemezo cyose gifatwa kuri uyu mushinga.”
Yanagaragaje ko uyu mushinga uretse kuba uzasiga inyubako igezweho kandi ifite ishusho yihariye ariko kandi uzagirwamo uruhare n’ibigo bikomeye mpuzamahanga aho igishushanyo mbonera cyakozwe na Carlos Zapata Umunya-Venezuela w’umuhanga mu gukora imbata z’inyubako.
Umuyobozi wa Parklane Center Ltd, Yannick Sekamana, yagaragaje ko ubwo imirimo yo kubaka itangiye, intego ari ugushyira mu bikorwa ibyiyemejwe kandi ku rwego rwo hejuru.
Ati “Ubwo ibikorwa byo kubaka bitangiye, intego yacu ubu ni ugushyira mu bikorwa. Gushyira mu bikorwa ku gihe, ku rwego rwo hejuru, kandi ku bipimo byiza by’iyi mishinga tubona muri ubu bufatanye. Nk’ubuyobozi, twemeza ko imishinga nk’iyi isaba byinshi kurenza ubumenyi bw’inyubako gusa.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Parklane Group, Mugisha Claire, yerekanye ko uyu mushinga uzagira uruhare mu kuzamura urwego rw’ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, guhanga imirimo no gukora hagamijwe kugera ku cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.
Yavuze ko Parklane Group ishora imari ahantu hizewe, hari imiyoborere ihamye, intego z’igihugu zijyana no gushyira mu bikorwa kandi ko u Rwanda ruza imbere muri byose.
Ati “Uburyo icyerekezo cy’igihugu gisobanutse, ingamba zihamye n’ubudasa mu mikorere y’inzego za Leta biha abashoramari icyizere cyo kudashora imari gusa, ahubwo cyo gushyiraho uburyo burambye bwo gukorera mu gihugu. Uyu mushinga rero ni umusaruro w’uwo muhate.”
Umuyobozi Mukuru wa Mota-Engil Africa izafatanya na Parklane Group, Roberto Ferreira, yemeje ko bagira uruhare mu mishinga y’iterambere igamije kugira impinduka nziza kuri sosiyete ari na yo mpamvu biyemeje gushyira imbaraga muri uyu mushinga.
Yavuze kandi ko baharanira kugira urahare mu mishinga y’ubwubatsi igamije ukwigira kwa Afurika, kwishakamo ibisubizo n’iterambere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ushinzwe Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yashimye abafatanyabikorwa batekereje uyu mushinga, avuga ko ari ingenzi ku gihugu kandi uzana ubudasa.
Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga kandi ko witezweho guhindura u Rwanda mu cyerekezo gishya bijyanye n’umwihariko wawo, ahamagarira abashoramari gukomeza kugana u Rwanda kuko amarembo afunguye.











Uko Parklane Center izaba imeze niyuzura















Loading comments...
Tanga igitekerezo