Green City Kigali ni umwe mu mishinga migari Umujyi wa Kigali ushyize imbere mu myaka itanu iri imbere kandi witezweho byinshi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Igishushanyo mbonera cyamaze kuboneka ndetse abafite ubushobozi bwo kubaka bijyanye na cyo kuri ubu bemerewe guhabwa ibyangombwa by’ubwubatsi.
Uyu mushinga uzaba ugizwe n’inyubako zitangiza ibidukikije kandi zikoresha ingufu zisubira, ibyakoreshejwe bikongera kubyazwa umusaruro kandi zubatswe n’ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.
Hakurikijwe igishushanyo mbonera, hagiye hagaragazwa ibyiciro by’inyubako zigomba kubakwamo zirimo inzu ndende, inzu zigeretse, inzu ngari yaturwamo n’imiryango myinshi, amashuri, ibitaro, isoko n’inganda.
Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yabajijwe ku bibazo abaturage b’i Kinyinya bafite kuri uwo mushinga birimo no kudahabwa ingurane ku butaka bwabo.
Depite Mukabalisa Germaine yagize ati “Abaturage batuye ahagizwe nka Green City Kinyinya, ikibazo gikomeye bagaragaza ni uko nta ngurane bigeze bahabwa ndetse no mu makuru bahabwa ntayo bateganya no guhabwa nyamara igice kinini cy’ubutaka bwabo cyagiye mu bikorwaremezo, harimo amashuri, inganda, imihanda n’ahateganyijwe ubusitani rusange.”
Yerekanye ko kuva mu 2022 abahafite ubutaka nta kindi bemerewe kubukoreraho kandi banabwirwa ko nta ngurane bazahabwa.
Ati “Kuva mu 2022, FONERWA yabwira Umujyi wa Kigali ko bahagarika gutanga ibyangombwa byo kubaka na nyuma y’aho igishushanyo mbonera gisohokeye, abaturage ba hariya, nta burenganzira bafite kuri buriya butaka. Ntabwo bemerewe kugira icyo bahakorera ndetse bakanabwirwa ko nta ngurane bazanahabwa.”
Yasobanuye ko ushobora gusanga umuturage wari ufite ubutaka bungana na meterokare 1800 bukanyuramo ibikorwaremezo, ugasanga asigaranye nka meterokare 300 gusa, ariko ntanahabwe ingurane.
Ati “Ubwo butaka bundi abaturage babwirwa ko nta ngurane bazahabwa kandi byagiye mu nyungu rusange. Turagira ngo badusobanurire abaturage bagomba guhabwa ingurane n’abatazibona ndetse n’aho bategereza igisubizo, kuko iki kibazo iyo bakigejeje ku Mujyi wa Kigali babwirwa kwandika, bagategereza kandi ntabwo ari ubwa mbere kivuzwe. Ndagira ngo numve umurongo cyahabwa ndetse n’abaturage bave mu gihirahiro.”
Ku wa 21 Mutarama 2026, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buhagaritse kwemeza ibishushanyo mbonera (Detailed Physical Plans) bishya kubera ubutaka budakoreshwa n’amakosa yabaye mu igenamigambi.
Mu Murenge wa Kinyinya, abaturage bari basabwe gusinya amasezerano y’uko 15% by’ubutaka bwabo bugomba guhabwa Leta nta kiguzi, kugira ngo buzashyirwemo imihanda n’indi miyoboro y’ibikorwaremezo.
Abaturage bagaragaza ko bibagoye gutanga 15% by’ubutaka bwabo mu gihe badasobanuriwe neza igihe imishinga izatangirira.
Minisitiri Gasore yasobanuye ko igishushanyo mbonera cyakozwe ari umushinga bitandukanye n’ibikorwa ari rusange kandi kugira ngo ushyirwe mu bikorwa ari uko abaturage bagomba guhabwa ingurane ikwiye.
Ati “Uyu mushinga kugira ushyirwe mu bikorwa ni uko abaturage bagomba guhabwa ingurane kandi bagabwa ingurane ikwiye. Ibyo bidashobotse n’ubundi abaturage ubutaka bwabo barabufite, bamenyeshwa ko umushinga utagihari, hagakorwa igishushanyombonera gisanzwe ubundi bagakomeza n’ibikorwa byabo.”
Yavuze ko bari kugerageza kwihutira gufata icyemezo kuri uwo mushinga.
Ati “Icyo turi kwihutira ni ukugira ngo dufate icyemezo kuri uyu mushinga tumenye niba ukomeje cyangwa udakomeje, tukibwira ko bitarenze ukwezi kwa Gatandatu tuzaba twamaze gutanga umucyo kuri bariya baturage bafite ubutaka hariya.”
Ubwo hamurikwaga igishushanyo mbonera, Umuyobozi wa Kigali Green City Company, Karimba Basil, yabwiye IGIHE ko gahunda igamijwe atari ukwimura abaturage basanzwe batuye muri kariya gace.
Icyo gihe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence, yagaragaje ko hari abazemererwa kubaka inzu mu byiciro kugera yuzuye mu rwego rwo korohereza ab’amikoro make.
Hanavuzwe kandi ko ibyo bitazakuraho ko hari abashobora kwimurwa biturutse ku hazanyura cyangwa hazashyirwa ibikorwaremezo bikenewe muri uwo mujyi nk’imihanda, amashuri, ibitaro n’ibindi.
Ubusanzwe itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange riteganya ko igikorwa cy’inyungu rusange ari igikorwa cya Leta, icy’inzego z’ibanze zifite ubuzimagatozi cyangwa icy’ibigo bya Leta kigamije inyungu cyangwa imibereho myiza by’abaturage muri rusange.
Iri tegeko riteganya ko Leta ari yo yonyine ishobora gutegeka kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange kandi kwimurwa bikorwa gusa habanje gutangwa indishyi ikwiye.











Loading comments...
Tanga igitekerezo