Ni isoko biteganyijwe ko rizuza bitarenze 2026 ritwaye arenga miliyari 1 na miliyoni 200Frw.
Mu 2012 ni bwo bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Karongi, barebye inzu zegereye ku biro by’Akarere basanga zitajyanye n’igihe kandi hari hamaze kugera umuhanda wa kaburimbo.
Byatumye bishyira hamwe ari 42 buri wese atanga miliyoni 2Frw ayo mafaranga bayakoresha mu kwishyura ingurane z’abari bafite utuzu turimo n’utw’imbaho twakorerwagamo ubucuruzi ahazwi nko ku Giti Kinini.
Nyuma yo kubona ubutaka aba bacuruzi bakomeje kwegeranya amafaranga mu 2014 batangira kubaka ari na ko bamwe muri bo agenda bacika intege bakavamo imigabane bakayisigira bagenzi babo.
Mu 2023, bari bamaze kuzuza igice kimwe cy’iri soko gitangira gukorerwamo basigara bashaka ubushobozi bwo kuzuza igice cyari gisigaye.
Iri soko rigeretse kabiri, ririmo ibyumba 78 birimo bibiri binini byakoreshwa nk’ibyumba by’inama cyangwa bigashyiramo restaurent n’akabari, icyumba gihurizwamo amashusho yafashwe na camera zicunga umutekano rikagira n’ibitara 153 bikoreshwa nk'isoko rusange.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Karongi, Abimana Mathias avuga ko nk’abikorera batewe ishema n’uruhare bagize mu guhindura isura y’akarere.
Ati “Iyo turebye iriya nzu, tukagereranya n’ukuntu hari hameze, twumva iduteye ishema. Irenze uko twayitekerezaga. Ni nini, ni nziza, kandi irakomeye”.
Abimana avuga ko iyi nzu yahinduye ishusho y'ubucuruzi kuko umukiliya uyigezemo igicuruzwa cyose akeneye akihasanga, n'abacuruzi ubwabo bakagurirana.
Mu mirimo isigaye kugira ngo iyi nzu yatangiye gukorerwamo ibe yuzuye neza, harimo gushyira amapave mu mbuga yayo, gukora parking yo mu gikari no gushyiraho amatara ayigaragaza neza nijoro.
Abimana Zainab umaze imyaka 18 acururiza mu muhanda ni umwe mu babonye aho gucururiza muri iri soko.
Avuga ko agicururiza mu muhanda yahoranaga umutima uhagaze, yabona umuyobozi akiruka, bikamuviramo no guhomba ibyo acuruza.
Ati “Tuhakodesha ibihumbi 10Frw ku kwezi, ntabwo ari menshi. Imbogamizi tugifite ni uko abakiliya batarahamenyera ariko bizaza. Nta mvura ikinyagira, nta zuba rikinyica, nta nubwo ngikora mfite umutima uhagaze.”
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Julienne yashyimye abikorera bishyize hamwe bakubaka iri soko avuga ko rizagira uruhare mu kongera imisoro y'Akarere.
Ati “Ni igikorwa mu by'ukuri twishimiye kubera ko muri uyu murenge twabwo twari dufite igorofa nka ririya, rishobora gukoreramo abantu bangana kuriya. Ni igikorwa kizatuma imisoro y'Akarere yiyongera kubera ko harimo n'abagiyemo batari basanzwe bacuruza.”
Imirimo yo kubaka iri soko igeze kuri 89% ikaba imaze gutwara miliyoni 950Frw. Biteganyijwe ko izarangira bitarenze umwaka wa 2026.







Loading comments...
Tanga igitekerezo