Iyi nyubako iri kubakwa mu Mujyi wa Jeddah muri Arabie Saoudite, ni yo izakuraho agahigo ka Burj Khalifa yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Izuzura mu 2028.
Kugeza mu matariki abanza ya Mutarama 2026, amakuru ava muri Arabie Saoudite agaragaza ko yari imaze kureza ku magorofa 80 mu 157 agomba kuba ayigize. Imirimo imaze gukorwa irenze 50% ngo yuzure.
Ikinyamakuru The Times of India kigaragaza ko JEC Tower izaba ifite uburebure bwa metero zirenga 1000; ni ukuvuga ko izaba ari ikilometero. Ni mu gihe Burj Khalifa ifite metero 828 n’amagorofa 163.
Kubaka JEC Tower ni igice kimwe cy’umushinga mugari wo kuba umujyi ugezweho wa Jeddah uzwi nka ‘Jeddah Economic City’ uzaba uri ku buso bwa metero kare miliyoni 5.3 mu rwego kwihutisha ubukerarugendo muri icyo gihugu.
Nyuma y’imyaka irindwi, ibikorwa byo kubaka
JEC Tower byasubukuwe muri Mutarama 2025.
Byitezwe ko JEC Tower izaba igeze mu magorofa 100 muri Gashyantare uyu mwaka mu gihe yose izaba yuzuye neza muri Kanama 2028.








Loading comments...
Tanga igitekerezo