Heza Estate ni umushinga w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) wo kubaka inzu ziri ku biciro bigereranyije, bidahanitse. Zubatswe i Batsinda mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.
Muri izi nzu ziri mu byiciro bibiri harimo apartments zirimo inzu z’ibyumba bibiri n’ubwogero bubiri n’iya bitatu na byo n’ubwogero bubiri. Zigeretse inshuro enye, buri gorofa iba irimo ‘apartments’ ebyiri.
Ni inzu zagenewe abakozi, imiryango n’Abanyarwanda baba mu mahanga n’abandi bifuza kugira inzu.
Harimo n’inzu zizwi nka ‘Townhouse’ ziri mu moko abiri. Ubwoko bumwe burimo inzu zigeretse inshuro ebyiri zirimo ibyumba bibiri n’ibyumba bitatu, n’izigeretse inshuro eshatu zirimo ibyumba bitatu.
Ni ahantu hazaba hari ibikorwa by’ubucuruzi, ishuri ry’incuke, ibibuga bya Basketball na Volleyball, ubusitani, bwashyizweho nk’ahantu ho kuruhukira ku miryango n’inshuti.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri RSSB, Rubangura Claudette, yabwiye IGIHE ko hubatswe uyu mudugudu mu gutuza neza abaturarwanda biganjemo ab’amikoro agereranyije bifuza gutunga inzu zabo bwite.
Ati ‘‘Uyu mudugudu ugenewe abantu bose. Ariko ahanini twarebaga abantu bari mu cyiciro cy’amikoro agereranyije, navuga nk’urubyiruko rukora rushaka gutunga inzu zabo bwite, bakava mu bukode, cyangwa imiryango n’aba-diaspora bashaka gutura mu mudugudu uba urimo ibintu byose, ufite umutekano, kandi urimo n’amashuri y’abana.’’
Indi mirimo isigaye ni ugutunganya ubusitani, kunoza imihanda n’indi mirimo yo kunoza umudugudu.
Rubangura yavuze ko buri wese wifuza inzu, ahawe ikaze kuko Heza Estate yagenewe abantu bose, hitabwa ku byiciro bitandukanye haba ari urubyiruko n’imiryango ishaka aho gutura heza harimo ibyo abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi nk’aho abana bakwigira, aho guhahira, ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi.
Ibiciro by’izi nzu bihera kuri miliyoni 80 Frw, ku nzu ya Townhouse y’ibyumba bibiri kugeza kuri miliyoni 117 Frw, kuri Townhouse y’ibyumba bitatu. Kuri apartments, inzu ihera kuri miliyoni 101 Frw, kugeza kuri miliyoni 111 Frw.
Rubangura ati “Dufite ibirenze inzu, amashuri y’incuke, aho gukinira ku bana, ibibuga bya Basketball na Volleyball n’inyubako z’ubucuruzi. Twashakaga ko uzatura muri uyu mudugudu yakwegerezwa serivisi nyinshi. Hazaba harimo n’imihanda ya kaburimbo, amatara yayo n’ibindi bikorwaremezo, buri nzu izaba ifite parking yayo.”
Ushaka kugura inzu muri izi yaroroherejwe aho ashobora kwishyura mu byiciro. RSSB yafatanyije n’ibigo by’imari kugira ngo bifashe mu gutanga inguzanyo zigonderwa.
Imishinga y’inyubako za RSSB ibamo amoko atandukanye bitewe n’amikoro y’abaguzi, harimo izigenewe abifite, izigenewe abafite ubushobozi buringaniye, ndetse n’izihendutse.
Nka Vision City iri mu rwego ruhanitse, ariko hakanabamo inzu ziri mu cyiciro cy’iziringaniye, mu gihe umushinga wa Heza Estate uri mu rwego ruringaniye.
Uretse Heza Estate, RSSB ifite umushinga w’inyubako wa Vision City II uzaba ari mugari inshuro eshatu ugereranyije na Vision City I. Ni ukuva ku nzu 500 zo muri Vision City I zikagera hafi ku 1500.
Muri Vision City II hazaba harimo inyubako z’ubwoko butandukanye kuva kuri Villa, Apartments kugera no ku zindi bitewe n’ibyo umuntu yifuza.
Ni imishinga iri gufasha u Rwanda mu ntego rwihaye yo guteza imbere imyubakire kuko, imibare igaragaza ko rukeneye inzu nibura miliyoni 5,5 kugeza mu 2050, mu gihe abaturage barwo bazaba bamaze kugera kuri miliyoni 22,1.
Wifuza gutura muri Heza Estate wasura urubuga hezaestate.rssb.rw cyangwa ugahamagara 0787 750 033/ 0794 100 099.

























Amafoto: Munyemana Isaac
Video: Nkusi Christian





Loading comments...
Tanga igitekerezo