Ni inzu zagenewe ko abazajya bazihabwa bazajya bishyura ibihumbi hagati ya 20 Frw na 25 Frw mu gihe cy’imyaka 15 kugeza inzu zibaye izabo.

Tariki ya 21 Mutarama 2026 ni bwo hatahwaga kumugaragaro inzu za mbere zubatswe mu Karere ka Rwamagana mu mushinga wiswe Rubona Housing Estate.

Ku ikubitiro hubatswe inzu 26 harimo 18 zatujwemo abantu n’izindi umunani zabeguriwe zikazakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.

Ni inzu zubatswe mu Mudugudu wa Rusenyi mu Kagari ka Kabatesi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.

Izi nzu zubakishijwe amatafari ya rukarakara, hari izifite ibyumba bitatu n’izindi zifite ibyumba bibiri, uruganiriro, igikoni, ubwiherero n’ubukarabiro. Buri nzu kandi ifite ikigega gifata amazi.

Kugira ngo wemererwe kuyibona ubanza kwishyura ibihumbi 200 Frw by’ifatabuguzi ubundi ukajya wishyura ibihumbi 25 Frw buri kwezi, aya mafaranga bakazayishyura mu myaka 15.

Ni inzu kandi ziba ziriho nkunganire ya Leta mu rwego rwo gutuma zihenduka.

Umuyobozi Mukuru wa Earth Enable yatangije gahunda ya Tube Heza, Gayatri Datar, yabwiye IGIHE ko batangiye umushinga wo kubaka inzu nyinshi ziri muri gahunda y’ikodesha-gurisha kugira ngo bashyigikire gahunda ya Leta yo kongera inzu nyinshi z’abakorera umushahara uringaniye.

Ati “Ubu twatangiriye Bugesera na Rwamagana ariko turi no kureba ko twakubaka izindi nzu nk’izi mu tundi turere, twahisemo ko abakiliya bacu bishyura amafaranga make buri kwezi.”

“Mu myaka irenga icumi tumaze mu Rwanda twabonye ko abantu benshi bakorera amafaranga aringaniye, rero twagerageje kureba amafaranga y’ubukode batanga, tunareba ku miryango bafite dusanga nibura ariya mafaranga ari yo atabagora.’’

Gayatri yavuze ko mu mwaka utaha bateganya kubaka inzu ibihumbi 20 kugira ngo bakomeze bafashe Leta mu mushinga wo kubaka inzu ziciriritse. Izi nzu zikazubakwa mu turere twa Rwamagana, Nyamagabe, Bugesera n’ahandi.

Mukagasana Ruth w’imyaka 60 yavuze ko yahisemo gufata inzu y’ibyumba bitatu izatuma yishyura ibihumbi 25 Frw buri kwezi, nyuma y’uko yari amaze igihe kinini akodesha inzu irengeje ibihumbi 30 Frw yabanagamo n’abana be babiri.

Ati “Ubu ndumva nduhutse, ngiye kugira ubuzima bwiza nsaze neza. Mbonye aho kuba hanjye nzajya nishyura gake gake, mbere nakodeshaga inzu irengeje ibihumbi 30 Frw ariko ubu ngiye kujya nishyura ibihumbi 25 Frw kandi nyishyure nziko iyo nzu nzayitsindira ikaba iwanjye, birashimishije.’’

Hategekimana Anaclet wigisha mu mashuri yisumbuye ufite umugore n’abana babiri, yavuze ko ubu buryo bwo kwishyura inzu gahoro gahoro ari ibintu byiza byo kwishimira.

Ati “Iyo urebye umushahara w’abantu benshi baciriritse, bafite abana bakeneye kwiga, bagakodesha inzu, bakambara, bakambika abana babo bakanasagura ayo kwizigama usanga bigoye cyane, ariko kubona inzu nk’iyi ukajya uyishyura ibihumbi 25 Frw ni ibintu byoroheye buri wese.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bashaka gukomeza gukorana n’uyu mushinga mu kubaka inzu nyinshi hirya no hino muri aka Karere.

Ati “Ubanze kuva ku kibanza ukagera ku nzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, ahantu hari amazi umuriro usanga ari byiza, ikindi uriya mushinga uri gukemura ikibazo cy’abantu batura kure y’ibikorwaremezo.’’

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko uretse uyu mushinga uzubaka inzu nyinshi mu mirenge itandukanye hari n’undi mushinga ugiye kubaka inzu z’abafite amikoro make mu Mujyi wa Rwamagana wo ukazubaka inzu zigeretse aho bazawufatanya na Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Nubwo aba baturage bazajya bishyura ibihumbi 25 Frw buri kwezi, mu masezerano y’izi nzu harimo ahavuga ko bitewe n’uburyo agaciro k’ifaranga kazajya kazamuka, amafaranga bishyura ashobora kwiyongera bitewe n’uburyo ifaranga rizajya rizamuka.

Umusesenguzi mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko ingingo ijyanye no kuzamura amafaranga bitewe n’agaciro k’ifaranga ikwiriye gukoranwa ubushishozi kugira ngo amafaranga atazazamurwa akaremerera umuturage.

Ati “ Byagorana kuvuga ngo tuzongera amafaranga tutumvikanye ngo ni angahe, bakagombye kuvuga bati ‘buri mwaka hazajya hiyongera aya n’aya cyangwa se bagahuza n’agaciro k’Idolari’, bakavuga bati ‘Idolari nirizamuka natwe tuzajya tuzamura’. Bitamenyekanye kare byazagorana mu myaka iri imbere.’’

Teddy Kaberuka yavuze ko kandi ibijyanye no kubaka inzu ziciriritse nyinshi biri mu nyungu z’umuturage kuko bimufasha mu kutaremererwa n’icumbi bikanatuma abasha gukora atuje akaniteza imbere.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bugaragaza ko ingo zituye mu nzu zikodeshwa ziyongereye aho zavuye kuri 17% zari ziriho zikagera kuri 21% muri.

Kugeza ubu Earth Enable iri kubaka izi nzu muri site ya Rubona na Nzige ziherereye mu Karere ka Rwamagana, site ya Kagasa mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ahari kubakwa inzu 64, mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka na ho hazubakwa izindi nzu.

Ushaka inzu abanza kwishyura 200.000 Frw y'ifatabuguzi nyuma akazajya yishyura ibihumbi 25 Frw buri kwezi
Ikigo cya Earth Enable gifite intego yo kubaka inzu ziciriritse ibihumbi 20
Mukagasana Ruth w'imyaka 60 na we yafashe inzu
Hategekimana Anaclet usanzwe ari umwarimu yafashe inzu y'ibyumba bitatu, yishimiye ko umuryango we wabonye inzu ubamo
Abubakiwe iyi nzu banashyiriweho ibice bihingwamo imboga