Ni uruganda rwubatswe mu Cyanya cy’Inganda cya Muhanga. Rwatangiye kubakwa mu 2020, rwuzura rutwaye miliyono 30 $, abagera ku 100 babona akazi mu mirimo yo kubaka.

Umuyobozi Mukuru wa Mountain Ceramics Company Ltd, Bugingo Eric Sabiti, yabwiye IGIHE batangiye gukora amakaro bayashyira mu bubiko.

Ni uruganda ruzajya rukora amakaro mu ibumba riboneka mu Karere ka Muhanga, hagakorwamo amakaro bimenyerewe ko yatumizwaga hanze y’igihugu.

Ati “Urwego rushinzwe Mine mu Rwanda rwaradufashije; muri ibi bishanga bidukikije ni ho tuvana ibumba ryo gukoresha, tukanavamo umucanga witwa silica n’ubwoko bw’amabuye tuvana mu Karere ka Muhanga ndetse na Ngororero, ibi ni byo bikoresho by’ibanze dukoresha mu gukora aya makaro.”

Bugingo yakomeje avuga ko ubu bari gukora amakaro menshi bayashyira mu bubiko, bakazatangira kuyagurisha muri Mutarama 2026.

Ati “Ubu twatangiye gukora amakaro asaswa hasi mu nzu, aho dukora metero kare 4600 ku munsi, ariko ni mu cyiciro cya mbere, nyuma gato tuzahita dutangiza gahunda yo gukora metero kare ibihumbi 10 ku munsi.”

Mu Rwanda kandi hari uruganda rw’amakaro rwitwa East African Granite Industries ruri i Nyagatare. Rufite ubushobozi bwo gukora amakaro ashobora kubaka ku buso bwa metero kare (m2) 273.000, mu gihe cy’umwaka umwe.

Kugeza mu 2024, u Rwanda rwabaruraga inganda zirenga 1300 inini 38 zikora ibikoresho by’ubwubatsi na ho iziciriritse zikaba 82.

Umuyobozi w’Uruganda rwa Mountain Ceramics Company Ltd, Bugingo Eric Sabiti(uri hagati), yavuze ko bafite intego yo kujya basohora metero kare 10000 ku munsi
Kugeza ubu uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amakaro yasaswa ku buso bwa metero kare 4600 ku munsi ariko vuba bizagera ku bihumbi 10
Imbere mu ruganda rwa Mountain Ceramics Company Ltd amakaro aba asohoka
Amakaro akorerwa muri Mountain Ceramics Company Ltd ashimwa gukomera
Umuyobozi Mukuru wa BK, Diane Karusisi, aherutse gusura uru ruganda areba imikorere yarwo
Amakaro ya Mountain Ceramics Company Ltd azajya aba ari mu mabara menshi
Uruganda rw'amakaro rwa Mountain Ceramics Company Ltd rwitezweho gufasha abubatsi mu Rwanda rubagezaho amakaro meza