Uburyo bw’isangiramutungo buzwi nka ‘condominium’ bwemewe n’amategeko y’u Rwanda kuva mu 2010 nubwo bamwe kugeza ubu batarabumenya.

Ni uburyo abantu barenze umwe basangira inyubako nk’igorofa noneho buri umwe akagira igice cye n’icyangombwa cyacyo.

Bufasha ababukoresha gutunga inzu ahantu ubutaka buhenze bitewe n’ibikorwaremezo bihari nk’imihanda, amashanyarazi, amazi meza, amavuriro, amashuri n’ibindi.

Isangiramutungo rishobora gukorwa mu buryo bubiri harimo ubwo kuritangirira mu nyigo y’umushinga w’inyubako abubaka bakabikora bagena ibice bisangirwa hamwe n’ibice bizakoreshwa muri rusange.

Uburyo bwa kabiri ni igihe inyubako yubatswe batarateganyije ko izajya mu isangiramutungo ariko nyuma bene yo bagasanga ari ngombwa ko ijya mu isangiramutungo.

Icyo gihe begera abahanga muri byo bakabafasha kwiga uburyo bwiza kandi bwizewe inyubako yabo yagabanywamo ibice.

Ikigo cyitwa REWO Ltd ni cyo kizobereye mu gufasha abantu gushyira umutungo wabo mu isangiramutungo mu Rwanda.

Kimaze gukora ku nyubako zitandukanye mu Rwanda zagiye zigurishwa muri ubwo buryo ndetse abaguze ubu bafite ibyangombwa by’umutungo wabo.

Abaguze muri ubwo buryo ndetse n’abashoramari bagaragaza ko babyishimiye kuko ugura bimufasha kubikora ku mikoro abasha kubona kandi n’umushoramari agakomeza kubona abaguzi.

Ni izihe nyubako zijya mu isangiramutungo?

Isangiramutungo rishobora gukorwa ku nyubako zo guturamo ndetse no ku nyubako z’ubucuruzi.

Nk’urugero umuntu ashaka kubaka inyubako y’ubucuruzi muri ‘quartier commercial’ ashobora guhura n’imbogamizi y’uko ubutaka bwaho buhenze kandi kubakaho ari umwe na byo byamuhenda.

Icyo gihe ashobora kwifashisha isangiramutungo akagura umuryango cyangwa icyumba cy’ubucuruzi mu nyubako zihari na we akagiramo umutungo we bwite.

Ibyo ni ko byagenda kandi ku nzu zo guturamo zo mu duce duhenze cyane aho ikibanza cyaho kigonderwa na bake. Umushoramari ashobora kuhubaka inzu akagabanyamo ibice byinshi akabigurisha abantu bashakaga kuhubaka ariko bakazitirwa n’amikoro adahagije.

Muri urwo rugendo REWO Ltd ifasha abantu kubigira umushinga, kwandikisha isangiramutungo ndetse no kurishyira mu bikorwa ndetse no gushaka abakiliya bagura cyangwa bagakodesha icyashyizwe mu isangiramutungo.

Ifasha kandi abamaze kugura mu gushaka ibyangombwa by’umutungo baguze ukaba ubanditseho ku buryo bawukoresha nko kuwutangaho ingwate, kuwuraga ababakomokaho cyangwa kongera kuwugurisha.

Abantu bafite inzu nini zo guturamo, iz’ubucuruzi, amasoko n’udukiriro n’ibindi bihuriweho n’abantu benshi ariko ba nyirabyo bakaba bashaka kubigurisha bashishikarizwa kugana uburyo bw’isangiramutungo.

Bashobora gutangira urugendo rwo gushyira umutungo wabo mu isangiramutungo banyuze kuri www.rewo.rw.

Inyubako nk'iyi umuntu ashobora gutungamo igice cy'amikoro abasha kubona
Inyubako ya MIC iri mu mujyi rwagati ni imwe mu zigurishwa mu buryo bw'isangiramutungo