Umujyi wa Kigali uheruka gukora inyigo yagaragaje ko hari hagitare 2.328 kuri Mont Jali, hegitare 1658 kuri Mont Kigali na hegitare 1350 kuri Rebero nk’ahantu hagomba guherwaho.
The New Times yatangaje ko Umuyobozi Ushinzwe Imibereho no guteza imbere imyubakire y’inzu zihendutse, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire, RHA, Ahabwe Emmanuel, yasobanuye ko iyo nyigo ari yo izifashishwa mu kunoza imiturire.
Ati “Iyo nyigo igamije kubona uburyo ahantu hari imiturire ishobora kuvugururwa. Ahantu hose hari imiturire igomba kuvugururwa hanyuze mu nzira zimwe n’izo.”
Utwo dusozi dutatu two mu Mujyi wa Kigali, dutuweho n’ingo 4434 zirimo ingo 2.889 zo kuri Mont Kigali muri Nyarugenge, 1.044 yo kuri Mont Jali muri Gasabo na 501 zo kuri Rebero muri Kicukiro.
Ahabwe yagaragaje ko iyo nyigo iri gukorwa igeze kuri 80%, kuko yatangiye gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, ikazafasha mu gufata ibyemezo.
Imirimo ijyanye n’iyo nyigo imaze gukorwa, yatwaye arenga miliyoni 66,2 Frw mu gihe imirimo yose izakorwa, iteganyijwe gutwara arenga miliyoni 199,5 Frw bitarenze Kamena 2027.
Inzego z’ubuyobozi zishimangira ko bizafasha Umujyi wa Kigali guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’ibiza by’umwihariko mu bice bituwe n’abaturage benshi.
Rwanda Housing Authority kandi iri gukora inyigo yo ku rwego rw’Igihugu igamije guhuza no kureba ahantu hari utujagari. Kuri ubu igeze kuri 50% bikaba biteganyijwe ko na yo izarangira muri Kamena 2027.
Uwashinze Ikigo gitanga serivisi z’ubwubatsi cya Avi Construction and Engineering Services (ACES), Nsengiyumva Emmanuel, yagaragaje ko kubaka ahantu hasanzwe ari ku gasozi bisaba gushyiraho uburyo bwiza bwo gufata amazi no kwirinda inkangu.
Yavuze kandi ko hagomba gutunganywa inzira z’amazi, imihanda yubakitse neza, hagaterwa ibiti, no kubaka ku buryo bugabanya isuri cyangwa inkangu.
Uburyo bwo kuvugurura utujagari ni bumwe mu bumaze kugaragara ko bwatanga umusaruro mwiza, aho abaturage bubakirwa kandi bakaguma kuri bwa butaka bwabo bari batuyeho.
Umudugudu wa Mpazi ni wo wabaye nk’urugero rwo kureba koko niba bishoboka. Kuri ubu hari kuvugururwa agace ka Nyabisindu mu Karere ka Gasabo kandi na ko karatanga icyizere.






Loading comments...
Tanga igitekerezo