Biteganyijwe ko aya masoko atanu, agera kuri ane nibura buri rimwe rizaba rifite agaciro ka miliyari 1.8 Frw mu kuyubaka kongeraho irya Ngarama rifite miliyari 2.5 Frw.

Ibi byagaragarijwe Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu rugendo batangiye rwo gusura uturere two muri iyi ntara no kureba amahirwe aturimo yabyazwa umusaruro n’abikorera.

Muri Gatsibo Abikorera beretswe ko hari gukorwa inyigo ku masoko atanu ku buryo yakubakwa kijyambere, buri soko rizaba rigeretse inshuro imwe hamwe na hamwe hakaniyongeraho na gare zizaba ziyakikije.

Ayo masoko yatangiye gukorerwa inyigo harimo isoko rya Kijyambere rya Kabarore, irya Rwagitima, Kiramuruzi, Muhura ndetse n’isoko rya Ngarama.

Isoko rya Ngarama biteganyijwe ko ryo rizuzura ritwaye miliyari 2.5 Frw kuri ubu hakaba hamaze gukusanywa miliyoni 300 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko bagaragarije Urugaga rw’Abikorera ibijyanye no gushora imari mu kubaka amasoko ya kijyambere yabafasha mu kwinjiza amafaranga ariko na bo akabafasha gutanga serivisi nziza ku baturage bayagana no kwinjiza imisoro.

Ati “Hari umushinga twatangiye wo gukora inyigo zigezweho y’amasoko ku buryo tureshya abafatanyabikorwa badufasha mu kuyubaka […] zimwe zararangiye izindi zirarangirana Gicurasi. Twabagaragarije ko bashora amafaranga yabo mu kuyubaka kandi ni ibintu byadufasha twese.’’

Meya Gasana yavuze ko muri aya masoko atanu irya Ngarama ryo hari abikorera batangiye gukusanya amafaranga kugira ngo baryubake ndetse ko banatangiye inzira yo kubasabira ubutaka bwa Leta kugira bazaryubakeho.

Yavuze ko mu bindi beretse abikorera ari uko hakenewe ibikorwa byo gusaruriramo no gufatiramo neza umusaruro kuko bikiri bike muri aka Karere.

Visi Perezida wa Mbere w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Gakuba Francis, yabwiye IGIHE ko bagiye gukorana n’abikorera ku buryo babyaza umusaruro aya mahirwe arimo kugira uruhare mu kubaka aya masoko ya kijyambere ndetse no kubaka ibijyanye n’ubwanikiro ndetse n’ubuhunikiro bwinshi bwafasha abaturage.

Ati “Turakora ubuvugizi kugira ngo bariya ba Ngarama batangiye gukusanya amafaranga babashe kubona ubutaka kugira ngo bahite batangira bubake, andi masoko tuzayereka abikorera tubereke n’ibyiza byo kuyashoramo imari. Ikindi twifuza ni ukugira uruhare mu kubaka amashuri y’imyuga kuko uwayizemo ahita ahanga akazi.’’

Isoko rya Ngarama rizatwara miliyari 2,5 Frw