Izi ngamba zatangajwe kuri uyu wa 22 Gicurasi, zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyibasiye uburasirazuba bwa RDC kuva mu mpera za Mata 2026.
Iyi minisiteri yasobanuye ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uraboneka mu Rwanda, ariko ko iri gukurikiranira hafi iki cyorezo kugira ngo kitinjira mu gihugu.
Ku mipaka y’u Rwanda na RDC, hakajijwe ibikorwa byo gupima abinjira hagamijwe gutahura iki cyorezo no kugikumira. Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, na ho hakajijwe ubugenzuzi ku binjira mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera kuri uyu wa 22 Gicurasi, abanyamahanga bose baheruka gusura RDC cyangwa se kuhanyura mu gihe kitarenze iminsi 30, batazajya bemererwa kwinjira mu Rwanda.
Ku Banyarwanda n’abanyamahanga bafite ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda ariko baheruka muri RDC mu gihe kitarenze iminsi 30, iyi minisiteri yasobanuye ko bazajya bemererwa kwinjira mu gihugu ariko babanze gushyirwa mu kato.
Iyi minisiteri kandi yasobanuye ko ibikorwa byose bibera mu Rwanda, birimo inama, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ibindi, bizakomeza nk’uko bisanzwe.
Iti “U Rwanda ruracyafunguye amarembo, ruratekanye kandi ruriteguye. Abashyitsi, abaturage n’abitabira ibikorwa barasabwa gukomeza ibyo bateganyije, bubahiriza amabwiriza y’isuku, banubahiriza amabwiriza y’ubuzima rusange.”
MINISANTE kandi yatangaje ko izakomeza gukorana bya hafi n’inzego za Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa, baba ababa mu gihugu n’abo ku rwego mpuzamahnaga kugira ngo ubuzima n’umutekano by’abari mu Rwanda bose birindwe.
Kuri uyu wa 22 Gicurasi, umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (OMS) watangaje ko abo bikekwa ko banduye Ebola muri RDC bageze kuri 750, mu gihe abo bikekwa ko bishwe n’iki cyorezo ari 177.
OMS yagaragaje ko hari impungenge ko imibare y’abanduye iki cyorezo n’abo cyishe ushobora kuba urenga cyane uwamenyekanye, kuko ingamba zo gukumira ikwirakwira ryacyo zakomwe mu nkokora n’ikibazo cy’umutekano muke mu Ntara ya Ituri.
Uduce twugarijwe cyane ni iki cyorezo turimo Mongbwalu, Rwampara n’Umujyi wa Bunia muri Ituri ariko hari umurwayi wanagaragaye mu Mujyi wa Goma na Bukavu, hafi y’umupaka w’u Rwanda na RDC.
Iki cyorezo kandi cyanageze muri Uganda, cyica umuntu umwe waturutse muri RDC. Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko umuntu wa kabiri wagaragayeho iki cyorezo i Kampala atakigaragaza ibimenyetso, bityo ko vuba asezererwa n’ibitaro.








Loading comments...
Tanga igitekerezo