Ni uruzinduko rwabaye ku wa 26 Gicurasi 2026. Minisitiri Nsanzimana yasuye imipaka ihuza u Rwanda na RDC, areba ibikorwaremezo byashyizweho, aho uwinjiye mu Rwanda abanza kwerekwa aho akarabira intoki, agaterwa imiti yica udukoko, agapimwa umuriro, yasangwa adafite umuriro mwinshi cyangwa ibimenyetso akerekeza mu kigo kinyuzwamo abantu by'igihe gito cya Rubavu.
Iki kigo cyashyizwemo ibikoresho byose by'ibanze, birimo ibiryamirwa, ibiribwa, ibinyobwa n'ibibuga by'imyidagaduro.
Minisitiri Nsanzimana kandi yasuye Ikigo nderabuzima cya Rugerero yerekwa uburyo abaganga biteguye kwakira uwagaragarwaho n'iki cyorezo.
Minisitiri Nsanzimana yeretswe kandi icyumba gikusanyirizwamo amakuru yose y'abajyanwe mu kato baturutse ku mipaka yose y'Igihugu, ari nacyo gisesengurirwamo amakuru ya OMS y'uko iki cyorezo gihagaze.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo gukumira icyorezo cya Ebola.
Ati “Twahawe umukoro n'ubuyobozi bukuru bw'Igihugu ko uburwayi butakwinjira ku butaka bw'u Rwanda, dushaka ko ntawe uzava hano afite icyorezo, n'ufite ikimenyetso akibwire abaganga."
Mu gukumira Ebola, Leta yarebye uburyo ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Goma na Rubavu butahagarara, hashyirwaho uburyo bwo gukorera mu matsinda.
Uruzinduko rwe rwasoreje mu kwerekwa Command Post yihariye yashyiriweho iki cyorezo mu Karere ka Rubavu asobanurirwa imikorere yayo, nawe abereka ibyo yabonye bikwiriye kunozwa byihariye mu gukaza ingamba.






Loading comments...
Tanga igitekerezo