Nta kabuza, inshuro nyinshi uwo mugore aba ari muri ‘Ovulation’, iyo atari umuntu usanzwe yarabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina.

Hari ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko hari ibyago byinshi by’uko muri icyo gihe, hari abagore n’abakobwa benshi baterwa inda zitateganyijwe ari bo babigizemo uruhare runini, kubera ukuntu baba bashaka imibonano mpuzabitsina cyane ntibanatekereze ku buryo bwo kwikingira, ugasanga icyo batekerezaho muri ako kanya gusa ari ukwikiza uwo musonga.

Aha wakwibaza uti bigenda bite ngo umugore cyangwa umukobwa yisange muri ibyo bihe? Reka tubigarukeho mu nshamake!

Ubusanzwe, ukwezi k’umugore cyangwa umukobwa kugira ibihe bine by’ingenzi, ndetse buri gihe kikagira impinduka zacyo ku bijyanye n’uko ashaka cyangwa adashaka imibonano mpuzabitsina.

Hari igihe cyo kujya mu mihango gishobora kuba cyamara iminsi igera kuri itanu, kuri bamwe ikaba yajya munsi cyangwa ikanarenga bitewe n’uko ukwezi kwabo guhindagurika.

Muri iki gihe, umubare munini w’abagore n’abakobwa, nta bushake baba bafite bwo gukora imibonano mpuzabitsina kubera ibirimo kugabanuka nk’imisemburo irimo uwa ‘œstrogènes’ usanzwe ugira uruhare mu birimo kuzamura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, ndetse n’igipimo cy’uburumbuke bw’umugore.

Ku bafite ukwezi kudahindagurika, kuva ku munsi wa 6-14, baba bari mu gihe cyitwa ‘Phase folliculaire’ gikurikira imihango, aho noneho umubiri uba uri kwitegura cya gihe cya ‘ovulation’, aho haba hatangiye gukura ya magi mu busanzwe ahura n’intangagabo umugore agasama.

Muri iki gihe wa musemburo wa ‘œstrogènes’ utangira kongera kuzamuka, bikazamura ibyishimo, imbaraga n’ibyiyumviro byiza ku mugore cyangwa umukobwa umaze iminsi mu mihango, akongera kwigarurira icyizere aba ameze nk’uwatakaje ari mu mihango.

Hakurikiraho noneho cya gihe cya ‘ovulation’ kiboneka ku munsi wa 14, iki igihe kikaba gishobora no gukururira umugore cyangwa umukobwa inshingano atari yiteguye zirimo gutwita, kubyara no kurera, kubera ko yashatse imibonano mpuzabitsina cyane ku rwego bishobora no kumunanira kwihangana akaba yaterwa inda itateganyijwe.

Muri iki gihe igi rikuze rirekurwa n’intangangore, rikaba ryiteguye mu kugira uruhare mu burumbuke bw’umugore.

Iki ni cyo gihe cya mbere byoroshye ko umugore asama kurenza ikindi gihe mu bigize ukwezi kwe. Ni nabwo ubushake bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina buzamuka cyane ugereranyuje n’ibindi bihe, kuko nyine umubiri we uba witeguye kororoka.

Muri iki gihe umugore cyangwa umukobwa agira ubushake bwinshi bwo gukora imibinano mpuzabitsina, bigizwemo uruhare n’uko umubiri we ukora imisemburo irimo uwa Oestrogen na Luteinising Hormone (LH) ku bwinshi, kandi iyi misemburo ikaba isanzwe igira uruhare mu kwiyongera kw’ibirimo ubwo bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Umusemburo wa Testosterone na wo urazamuka muri icyo gihe cya ovulation, kandi na wo usanzwe ugira uruhare mu gutuma yaba abagore cyangwa abagabo bashaka imibonano mpuzabitsina.

Urwo ruhurirane rw’izamuka ry’iyo misemburo yose ku w’igitsinagore, biri mu bituma umubiri we ushaka cyane imibonano mpuzabitsina mu gihe cya Ovulation.

Zimwe mu mpinduka ziba ku w’igitsinagore uri mu gihe cya Ovulation harimo kwiyongera k’ubushyuhe bw’umubiri we, ibyiyumviro bye bigahinduka mu bijyanye n’uko yumva impumuro, uko yiyumva iyo umukozeho, ndetse n’uko aryoherwa mu kanwa.

Muri ovulation kandi uw’igitsinagore agira ukwiyongera kw’imbaraga z’umubiri we, hari n’abatangira kwigirira icyizere bidasanzwe muri icyo gihe akaba yavuga cyangwa agakora ibintu runaka ashize amanga, uruhu rwe rugasa neza n’ibindi.

Ibi bihe ni ibyo kwitondera ku mugore n’umukobwa, kuko ba bagabo cyangwa abasore b’inkwakuzi mu gusaba imibonano mpuzabitsina, ari bwo bakwitendekaho kuko aba azi ko abashije kukwegera akagukoraho gato mwisanzuye mwenyine, bimera nko korosora uwabyukaga.

Ovulation yo ubwayo ishobora kumara amasaha agera kuri ari hagati ya 12 na 24, ariko cya gihe cy’uburumbuke aho umugore ashobora gusama kikaba cyamara iminsi itanu.

Hakurikiraho igice cya kane cy’ukwezi, ari cyo ‘Phase lutéale’. Muri iki gihe bwo gihera ku munsi wa 15 kugeza ku wa 28, ugutegurira kongera gusubira mu mihango. Muri iki gihe nyuma yo kurekurwa kw’igi muri ‘ovulation’, umubiri utangira gukora umusemburo wa ‘progesterone’.

Ugira uruhare mu gutegurira nyababyeyi kuba umugore yasama inda, igi ryaba ritarahuye n’intangangabo, uyu musemburo ukamanuka cyane bikagira uruhare mu kubona wongeye gusubira mu mihango ntusame.

Gusa kubera imiterere y’imibiri itandukanye, hari abagore n’abakobwa bibaho ko bashaka cyane imibonano mpuzabitsina nko mu minsi ibiri ibanziriza kubona imihango, aho kugira ibyo byiyumviro muri ‘ovulation’ nyirizina. Ikindi kandi ni uko hari abagira ukwezi guhindagurika, ku buryo n’iminsi ya ‘ovulation yabo ihindagurika.