Yabigarutseho mu kiganiro CHUK yatambukije mu muyoboro wa YouTube.
Ubundi iyo bavuze itabi baba bavuze igikamba gitegurwa kikananyobwa mu buryo nyuranye nko gukoresha inkono y’itabi, kurinywa ari isegereti n’ubundi ariko ubu hari n’ibindi bisatabi abantu basigaye bafata nka za ‘heroine’ byo binagira ingaruka kurusha itabi risanzwe.
Ingaruka z’itabi uretse kugira imbata urinywa zirimo guteza indwara z’ubuhumekero, iz’umutima, iz’urwungano rw’amaraso kandi rikongera ibyago byo kurwara kanseri zinyuranye zirimo iy’ibihaha n’iz’urwungano ngogozi.
Dr. Babane yagaragaje ko igiteye impungenge mu Rwanda ari uko abarinywa bajya kwivuza ingaruka zaryo bigeze aho batabasha kuzisubiza inyuma.
Ati “Abarwayi twakira baba bageze ku rwego rwa nyuma karundura. Ni abarwayi baba barabaye imbata z’itabi bakatugeraho ari uko ryatangije kugira ingaruka zidasubizwa inyuma. Imwe mu ngaruka ikomeye abo barwayi bagira ni ugushwanyaguruka kw’imiyoboro y’umwuka n’udusaho tw’umwuka mu bihaha.”
“Abo ni bo dukunze kwakira kandi akenshi ubushobozi bwabo bwo guhumeka biba bwaragabanutse cyane ku buryo hari n’abo dufite biba ngombwa ko tubashyira ku mwuka mu rugo.”
Imbogamizi ariko kuri abo barwayi ni uko ubuvuzi baba bakeneye buhenda cyane ku buryo harimo n’ibisaba gutumiza ibikoresho mu mahanga.
Ati “Indwara zikomoka ku itabi zifata mu buhumekero zirahenda cyane kuzivura iyo zigeze ku rwego rwa nyuma aho umuntu yageze ku rwego rwa rungano runanirwa. Icyo gihe aba akeneye kujya ku mwuka mu rugo cyangwa mu bitaro. Hari n’abo dusanga imiyoboro y’umwuka itabasha gufunguka neza akaba akeneye kwifashisha akamashini kongera ubushobozi bwo guhumeka. Bisaba ko ubwo tuyitumiza hanze y’Igihugu.”
Imiti na yo ikomereshwa mu guhangana n’ingaruka z’itabi kuko zidakira na yo iragenda cyane ku buryo amafaranga bisaba kugira ngo umuntu ahabwe ubuvuzi bwo guhangana n’ibimenyetso gusa ubwayo ari menshi ugereranyije n’amikoro y’Abanyarwanda.
Nk’ubo imashini ifasha mu kongerera umuntu umwuka mu rugo, igura hagati ya miliyoni 1.2 Frw na miliyoni 1.5 Frw.
Ni mu gihe umuti witwa Anoro Ellipta ufasha mu guhangana n’ubukana bw’ibimenyetso by’itabi, nibura wafasha umurwayi mu gihe cy’ukwezi ugura hagati y’ibihumbi 150 Frw n’ibihumbi 200 Frw kandi uwawutangiye akomeza kuwunywa.
Uwo muganga yabajijwe impamvu Leta ishyiraho imisoro ihanitse ku itabi n’izindi ngamba zisa no kubangamira abarinywa kandi bakabaye bahabwa ubwisanzure bwabo kuko ari bo baba bizarengera ingaruka.
Yasubije ati “Iyo unywa itabi umuntu ukuri iruhande aba anywa kimwe cya kabiri kuko ni imyotsi riratumuka. Nko mu Rwanda abanywaga itabi cyane ni abagabo rero hari abagore tubona ibihaha byarashwanyaguritse twababaza niba baranyoye itabi bakaduhakanira ariko bakavuga ko babanye n’abarinywa igihe kirekire.”
Uwo muganga ashingiye kuri izo ngaruka zose yaboneyeho gukebura abantu by’umwihariko urubyiruko rwumva ko kunywa itabi ari ubusirimu bamwe bakongeramo n’urumogi ababwira ko ingaruka zibategereje zikwiye gutuma bafata umwanzuro wo kurivaho.
Ati “Mubireke kandi si ukubabuza uburenganzira bwanyu ahubwo ni ukubarinda ko mu myaka 20 iri imbere bajya bahora ku gatanda k’ibitaro. Ikindi itabi ntibaritoragura rirahenda muri iki kinyejena ubukungu butifashe neza kubona amafaranga y’ubukode n’ibindi ukongeraho n’ay’itabi ntabwo byoroshye.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko muri miliyari umunani z’abatuye Isi, abagabo bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 200 banywa itabi mu gihe abagore barinywa babarirwa muri miliyoni 200 ndetse iyo mibare yagiye iganabuka ariko ingaruka zo ntaho zijya.






Loading comments...
Tanga igitekerezo