Iyi nkunga izashyigikira ibikorwa bikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwitegura no guhangana na Ebola, cyane cyane mu bice bifite ibyago byinshi birimo imipaka n’ahandi abantu binjira cyangwa basohokera igihugu.

Mu byo iyi nkunga izibandaho harimo kongera ubushobozi bwo kugenzura no gutahura hakiri kare umuntu wagaragaza ibimenyetso bya Ebola, gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’indwara mu mavuriro no mu baturage no guteza imbere isuku, amazi meza n’isukura mu bice bishobora kwibasirwa.

Iyi gahunda izanafasha mu bikorwa byo kugeza ku baturage amakuru yizewe ku buryo Ebola yandura, uko yirindwa n’uko abantu bakwiye kwitwara mu gihe hagaragaye ukekwa cyangwa ufite ibimenyetso byayo.

U Bwongereza bwatangaje ko iyi nkunga igamije gufasha u Rwanda kugabanya ibyago byo kugerwaho n’icyorezo cya Ebola, cyane cyane mu gihe iki cyorezo cyakunze kugaragara mu bihugu byo mu karere.

Uretse u Rwanda, u Bwongereza bwatangaje ko n’u Burundi buzahabwa miliyoni £800 zo gushyigikira gahunda yayo yo kwitegura no guhangana n’indwara zirimo Ebola.

Kugeza ubu, Ebola iri muri RDC na Uganda. Nta murwayi wayo uraboneka mu Rwanda, gusa rwakajije ingamba ku mipaka mu kwirinda ko hagira uyinjiza mu gihugu.

Ku mipaka y'u Rwanda, hakajijwe ingamba zo kurwanya Ebola

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari gukorera mu matsinda
Abari kuva n'abajya muri RDC basuzumwa umuriro hakanarebwa ingendo baherutse gukora mu minsi 21 ishize
Ku mipaka inzego z'ubuzima ziteguye gufasha abari mu ngendo zabo
Uburyo bwo gukaraba intoki n'amazi meza bwongeye gushyirwamo imbaraga
Abaturage basabwe kubahiriza ingamba zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Ebola
Imbangukiragutabara yiteguye gutwara uwagaragarwao n'ibimenyetso bya Ebola
Ikigo Nderabuzima cya Rugerero cyagenwe nk'ahantu hagamije gufasha uwagaragarwaho n'icyorezo
U Rwanda rwakajije ingamba mu gukumira Ebola
Abaganga bariteguye gufasha abagaragarwaho na Ebola
Ibikoresho birimo udupfukamunwa byamaze kugezwa mu Karere ka Rubavu nubwo nta murwayi uragaragara mu gihugu
Mu kwirinda ko umuganga na we yakwandura, abanza kwambara akikwiza