U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri gutera imbere mu buvuzi binyuze mu kongera ibikorwaremezo by’ubuvuzi, kuzamura ireme ry’ubuvuzi butangirwa mu mavuriro bigamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera, yabwiye RBA ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’umutima ugereranyije n’aho rwari ruhagaze mu myaka ine ishize.

Ati “Dusubiye gato inyuma mu myaka nk’ine ishize, mbere yaho, indwara z’umutima ni zo mpamvu ya kabiri zatumaga twohereza abarwayi benshi ariko kuva iyo gahunda itangiye tumaze kuvura hano mu Rwanda abarwayi bageze ku 1100 muri iyi myaka ishize.”

U Rwanda mu bihe bitandukanye rwagiye rwohereza abaganga muri Israel kwiga kubaga indwara z’umutima, ndetse Minisante yavuze ko n’uyu munsi hari abari kwigiriyo kugira ngo bashobore kuvura abantu mu Rwanda no mu karere.

Ati “Umubare munini w’abana n’abantu bakuru bavurwa izi ndwara zigiye zisa nk’aho zikomeye. Ni ubufatanye rero dufitanye n’abantu batandukanye barimo n’abo mwabonye uyu munsi, ni byiza kuko ntabwo tuvura gusa ahubwo tunigisha n’Abanyarwanda kugira ngo bizarambe, abaganga b’Abanyarwanda bashobore kuvura hano.

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwohereje muri Israel abaganga ngo bige bityo bashobore kuvura abantu benshi mu gihugu n’abavuye mu karere.

Kuvura Indwara z’umutima bisaba ubufatanye bw’abaganga benshi barimo usuzuma, ubaga, uwita ku ndembe, utera ikinya n’abandi.

Dr Butera ati “Ni amatsinda aba yagutse akeneye ubushobozi bwinshi ariko igihugu kimaze kubaka ubushobozi muri uru rwego.”

Dr Butera yavuze ko ibikorwa byo kwigisha abaganga b’inzobere bifasha imbere mu Rwanda ariko n’abo mu bindi bihugu kuko hari benshi bajya kwivuriza mu mavuriro yo mu Rwanda.

Ati “Dutangiye no kubona imibare myinshi y’abaturuka mu karere no hirya kure baza kwivuza hano mu Rwanda, kikaba ari ikintu cyiza.”

Gahunda ya Leta yo kugeza ubuvuzi kuri bose kuva mu myaka mike ishize yagezweho kuko ubu ibigo nderabuzima biri mu mirenge hose mu gihugu birenga 520, mu gihe ibitaro bigeze kuri 57, naho amavuriro y’ibanze akaba 1280.

U Rwanda rwatangiye gahunda ya 4×4 igamije gukuba kane umubare w’abaganga igihugu gifite kugeza mu 2028 ku buryo abaturage 1000 bazaba bitabwaho n’abaganga bane. Biteganyijwe ko Iyi gahunda izashorwamo arenga miliyoni 395$.

Abaganga babaga indwara z'umutima mu Rwanda bagenda biyongera