Ku wa 21 Ukuboza 2025 ni bwo Kakooza Henry, wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye yahawe inshingano zo kuyobora aka karere kari mu tunini u Rwanda rufite mu buso.
Kakooza ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri. Azwi cyane mu Karere ka Rwamagana aho yakabereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa imyaka irenga icyenda, ahakurwa tariki ya 14 Ukuboza 2023 ubwo yimurirwaga mu Karere ka Huye ari na ho yakoreraga.
Mbere yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa yari asanzwe ari Umukozi wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi akaba yarakoreraga mu Ntara y’Iburasirazuba ashinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri mu kurwanya ubukene (EDPRS II).
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kakooza yagaragaje ko Akarere ka Nyagatare yahawe kuyobora by’agateganyo ari na ko avukamo kandi yanizemo amashuri abanza ku buryo yumva bizamufasha mu kunoza akazi keza neza nk’uwikorera.
Yagarutse ku bijyanye n’inganda nke ziharangwa, amahirwe y’ishoramari ahari n’ingamba bafitiye abana baterwa inda buri mwaka biyongera muri aka Karere.
IGIHE: Mwakiriye mute izi nshingano nshya?
Kakooza: Inshingano nazakiriye neza. Bivuze ibintu bibiri. Icya mbere ni icyizere ubuyobozi buba bwakugiriye, ubushobozi baba bakubonamo, ikindi ni inshingano n’ubushobozi baba bakubonyemo. Numva rero mfite ubwo bushobozi ndetse n’icyo cyizere nkumva ntagitesha agaciro.
Nihe muzashyira imbaraga cyane?
Nyagatare buriya ni akarere keza, gateye neza, gafite abaturage beza kandi biteguye gutera imbere. Gusa abayobozi babaherekeza aho babakeneye.
Aho tuzashyira imbaraga ha mbere ni mu buhinzi. Akarere ka Nyagatare gafite ubutaka bunini aho usanga umuturage afite hegitari nyinshi ugereranyije n’utundi turere.
Ubwo butaka tugomba kububyaza umusaruro mu bijyanye n’ubuhinzi, dushyira imbaraga mu gukoresha imbuto y’indobanure, gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo umusaruro ube mwinshi ndetse no kuri hegitari umusaruro wiyongere.
Ikindi ni ubworozi, Nyagatare dufite inka zirenga ibihumbi 220 ariko iyo urebye umusaruro ukomoka kuri ayo matungo usanga ukiri hasi.
Ni ugushyira imbaraga mu bworozi, tugashaka icyororo cyiza, tugahinga ubwatsi bw’inka, ibyo tugaburira amatungo bikiyongera ku buryo ubuhinzi bwuzuzanya n’ubworozi.
Tuzakoresha ya 30% mu bworozi bw’inzuri hanyuma ya 70% tuyihingeho, turashaka ko umusaruro w’ubuhinzi wiyongera ariko bikajyana n’uw’ubworozi.
Ahandi tugomba gushyira imbaraga ni ukongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, tuzashyira imbaraga mu gushaka inganda ziza gukorera inaha, kugira ngo wa musaruro ukomoka ku buhinzi ugire agaciro.
Nyagatare ni ahantu Leta yubatsemo ibikorwaremezo byinshi ariko iyo urebye iby’abikorera usanga bikiri bike. Muri gukora iki ngo haboneke hoteli nyinshi?
Buriya kuri njye ntabwo nakwifuza guhera kuri hoteli n’inzu zigeretse, uretse ko na zo zikenewe. Numva duhereye ku bituma umuturage agira amafaranga, akiteza imbere ibindi byose byaza.
Dukeneye hoteli yego, ariko se zizakoreshwa na nde niba abaturage badafite ubushobozi? Ariko niduhera hahandi navuze tugateza imbere ubuhinzi, ubworozi n’iyo mishinga dufite, ni byo bizatuma abaturage bagira ubushobozi bwo gushyiraho ibyo bikorwaremezo birimo inzu zigeretse ndetse n’amahoteli.
Mu by’ukuri dufite n’abaturage ba Nyagatare bafite ubushobozi ariko badatuye inaha, bari i Kigali n’ahandi rero turashaka kubegera tukabereka amahirwe ari iwabo na bo bakaba bayabyaza umusaruro.
Ubu dufite hoteli nziza ya EPIC ariko irahenze cyane, dukeneye indi hoteli ihuza umuturage udafite ubushobozi bwo kujya muri yayindi nini ariko afite ubushobozi burenze kujya muri restaurant.
Ikindi navuga ku kubaka inzu zigeretse, bizaza dufite igishushanyo mbonera kandi cyerekana buri kimwe icyo cyagenewe. Tuzegera abaturage tubatinyure babe banazubaka mu byiciro buhoro buhoro.
Nyagatare ni yo ya mbere ifite inka nyinshi ariko umukamo ukaba muke. Ibi byo mubiteganyiriza iki??
Dufite inka zirenga ibihumbi 220 havamo umukamo wa litiro ibihumbi 72 ku munsi mu gihe cy’izuba na litiro ibihumbi 130 mu gihe cy’imvura ku munsi.
Ni ukongera icyororo, hari gahunda ya Leta yo gutera intanga, tugomba gukomeza kuyongeramo imbaraga.
Ikindi gikomeye cyane ni uburyo tugaburiramo inka zacu, Leta yazanye uburyo bw’uko abafite inzuri bashobora kororera muri 30% hanyuma 70% igahingwamo ku buryo byose byuzuzanya.
Hari gahunda yo gukorana n’aborozi mu kongera umusaruro, mu gihe cy’imvura tubona umukamo utubutse ugera nko kuri litiro ibihumbi 120 cyangwa se ibihumbi 130 ariko ntituragera aho dushaka kuko uruganda rutunganya amata y’ifu rw'Inyange rukenera litiro ibihumbi 650 buri munsi.
Turashaka kwigisha abaturage bacu uburyo batubura ubwatsi, uko bagaburira inka n’ibindi byinshi bizatuma umworozi wacu abasha koroherwa.

Ni iki muteganya mu guhangana n’ibibazo by’abana baterwa inda z’imburagihe?
Birababaje ubundi umwana w’Umunyarwanda akwiriye guhabwa amahirwe, akarerwa, akiga, akarangiza akigirira akamaro, akakagirira umuryango we ndetse n’igihugu.
Ntabwo twicaye hari ingamba z’ibyiciro bitatu birimo gukumira, kurwanya ndetse no gufasha abana batewe inda imburagihe
Ubu mu gukumira turi gukorana n’imiryango itari iya Leta, RIB n’ubuyobozi mu gukangurira abaturage ko gusambanya abana bidakwiye, ku buryo bumva ko kizira. Aho bibaye ababigizemo uruhare bagomba gukurikiranwa bakabihanirwa n’abandi bakabireberaho.
Bariya bana batewe inda na bo tugomba kubigisha imyuga, tukabasubiza mu ishuri kugira ngo bumve ko nyuma yo guterwa inda ubuzima butagomba guhagarara, tugomba kurengera wa mwana kugira ngo adatakaza icyizere.
Ni ayahe mahirwe mubona ari muri Nyagatare atabyazwa umusaruro ku buryo yafasha abaturage kwikura mu bukene?
Dufite Uruganda rw'Inyange rero abantu bakarukoresheje neza ibivayo bakaba babikoramo nka Chocolat, amavuta y’inka n’ibindi byinshi.
Uru ruganda dufite ni amahirwe mu kuba Nyagatare hashingwa izindi nganda nk’izikora ibiryo by’abana mu kurwanya imirire mibi, abakora imigati n’ibindi.
I Nyagatare na none dufite ibishanga binini bihingwamo umuceri ariko ntituratangira kuwutonora, ayo ni amahirwe.
Dufite inka nyinshi ariko nta nganda zikora ibiryo by’amatungo, hanonetse umuntu utubura ubwatsi, uwo yakunguka, hari amahirwe menshi ashingiye ku bworozi ndetse n’ubuhinzi dufite.
Dufite kandi ibagiro rigezweho rishobora kuzajya ritanga inyama, ayo magufwa ashobora kuvamo ibipesu ariko abantu ntibabizi, hari amahirwe menshi ashingiye ku nganda dufite n’indi mishinga minini Leta yashyizemo imbaraga iri hano.
Dufite umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub ubu tumaze gutunganya hegitari 5000 hasigaye hegitari 10.000 ubwo butaka buba butunganyijwe wabukoreraho ubuhinzi.
Dukeneye hoteli nto zajyamo abantu baciriritse, dufite icyanya cy’inganda cya hegitari 220 kandi hari umwanya uhagije, ibyo byose ni amahirwe atarabyazwa umusaruro.
Mwubakiwe Stade nziza ariko Sunrise yamanutse mu cyiciro cya Kabiri, muyiteganyiriza iki?
Icya mbere muri iki gihe hari ibyo turi gukora kandi vuba muzabibona. Byatubayeho dusubira mu cyiciro cya Kabiri ariko ubu kuva aho Shampiyona itangiriye turi ku mwanya wa Kabiri, hari ibyo turi gukora, birimo guhuza abakinnyi n’ibindi rero naha icyizere abaturage ko Sunrise FC izagaruka aho yahoze mu cyiciro cya mbere.
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri aka karere buhagaze gute?
Dufite amasoko atanu akora ku mupaka arimo irinini rya Kagitumba ndetse n’andi mato nk’irya Rwempasha, Tabagwe,Musheri na Karama.
Aya masoko henshi arakora neza icyakora isoko rya Kagitumba ni ryo ritari ryatangira gukora neza.
Twakoze ubukangurambaga rirafungurwa abaturage baritabira cyane ariko nyuma bagenda bagabanyuka.
Mu cyumweru gishize twararisuye n’abandi bafatanyabikorwa twemeranywa ko tuzategura inama ngari harimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, abacuruzi, abaturage tukareba uburyo twashyiraho ubufatanye n’abo muri Uganda ku buryo ryakoreshwa neza.
Gare ya hariya Kagitumba twavuze ko izimukira mu isoko kugira ngo turebe uburyo ryarushaho gukora neza.
Imipaka ya Uganda n'u Rwanda inyuraho abangana iki?
Kuva imipaka yafungurwa imibare yariyongereye cyane, yaba Abanyarwanda bayinyuraho ndetse n’abinjira iwacu hose imibare yarazamutse cyane ubu turagenderana neza kandi nta kibazo kirimo.
Icyanya cy’Inganda cya Nyagatare kibonekamo inganda nke, kutiyongera biterwa n’iki?
Kugeza ubu icyanya cy’inganda cya Rutaraka gifite ubuso bwa hegitari 220 ariko kirimo inganda eshatu zuzuye zikora neza.
Harimo uruganda rukora amakaro, Uruganda rw'Inyange rukora amata y’ifu ndetse n’uruganda rukora ifu y'ibigori izwi nka kawunga.
Hari izindi nganda enye ziri kubakwa harimo uruzajya rutunganya chia seeds n’izindi zishingiye ku buhinzi n’ubworozi.
Turacyafite icyanya gihagije. Ku ruhande rwa Leta hari ibikorwaremezo bikibura. Ku bufatanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n’Inganda turi gushaka kureba uko twashyiramo igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze yaho.
Ubu umuntu ashobora gusaba icyangombwa ugasanga umuhaye igice cyakagiyemo ibikorwaremezo by’amazi, rero turi gukora igenamigambi ryaho ku buryo byose bisobanuka.
Ntabwo wavanga uruganda rukora ibyuma n’urukora ibyo kurya. Indi gahunda dufite ni ugushyiramo ibikorwaremezo by’imihanda, amazi, amashanyarazi.
Ni ibyo byadindije abashaka kuhubaka ariko turabizeza ko vuba aha bizajyamo.
Hari gukorwa iki ngo ibikorwa by’ubukerarugendo byiyongere?
Ibikorwa by’ubukerarugendo birahari kandi dufatanya na RDB mu kubibungabunga, navuga nk’umuhora w’urugendo rw’amateka yo kubohora igihugu, dufite Pariki y’Akagera na hano mu Mujyi dufite icyanya turi kubaka tuzakira mu minsi ya vuba.
Ikindi dufite imishinga minini y’ubuhinzi nka Gabiro Agribusiness Hub, dufite Muvumba Multipurpose Dam na yo nimara kubakwa yakurura ba mukerarugendo, hari ubuhinzi n’ubworozi bw’inyambo byose bishobora gukurura abashaka gusura Nyagatare.
Ni ubuhe butumwa mwagenera abaturage ba Nyagatare muri iki gihe?
Nk’umuyobozi ntabwo bari bamenyera ariko nk’umuturage abenshi turaziranye kuko hari abo twiganye, abo twaturanye n’abandi benshi […] Nababwira ko dufite ubushobozi, dufite ubushake, tuzakorana, tuzafatanya.
Ntabwo nje kubayobora ahubwo tuzafatanya kugira ngo akarere kacu gatere imbere, umuturage abone serivisi inoze, yihuse kandi imushimishije.





Loading comments...
Tanga igitekerezo