Uyu mugabo wari usanzwe ufite uburambe bw’imyaka 10 mu kugurisha inzu, yageze mu Rwanda mu 2014 mu gufasha ikigo yakoreraga icyo gihe gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’imyubakire mu Rwanda, ibiciro by’ubukode, ibikoresho byo kubaka n’ibindi.
Yamaze amezi agera ku munani akora ubwo bushakashatsi burangiye asubira muri Singapore, gusa ibyo yabonye mu Rwanda ntibyigeze bimuva mu mutwe.
Byaje kumwanga mu nda ahitamo kugaruka mu Rwanda noneho nta kigo agiye gukorera ahubwo kwikorera.
Akigera mu Rwanda yatangiye gukora ubujyanama ku bantu bubaka inzu kuko yari azi uko ibintu biba bihagaze muri uru rwego.
Yabwiye Forbes Africa ati “Natangiye ngira inama abubatsi, mbafasha kumenya isoko, ibikoresho bakeneye, ibiciro byiza, ndetse mpita ntangira kwiga ibijyanye n’ubwubatsi.”
Feng agaragaza ko nyuma ari bwo yaje kugira igitekerezo cyo kwifashisha imbuga nkoranyambaga kugira ngo yamamaze ibikorwa bye, birangiye biramuhira.
Ati “Ubu nabaye umwe mu bantu b’ingenzi bafasha Abanyarwanda baba mu mahanga kumenya amakuru ajyanye n’inzu mu Rwanda. Mu mezi yashize nagurishije inzu ebyiri zo muri appartement ku Banyarwanda baba muri Canada, tutigeze duhura ariko amashusho babonye yari ahagije ngo banyizere.”
Yakomeje avuga ko ku bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bitarafata ingufu kuko hari ikibazo cyo kwitinya.
Ati “ Abanyarwanda bagira isoni, iyo urebye mu byo bakora bizakugora kubona umuntu ari kugaragara mu maso, akenshi aba ari amashusho agaragaza inyubako n’ibizigize gusa. Ariko amashusho yanjye yagiye hanze mu minsi 60 ishize yarebwe n’abarenga miliyoni kandi nta faranga na rimwe ntakaje ku kwamamaza n’ibindi, kandi aho ni kuri Tiktok gusa.”
Kuri ubu uyu mugabo asigaye afite urubuga yita ‘Marvel Kigali’ ushobora kubonaho amakuru yose y’inzu zikodeshwa, izigurishwa, iziri kubakwa n’indi mishinga iri muri uwo mujyo.
Gutanga amakuru hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ni rumwe mu nzego ziri kwiruka mu iterambere muri Afurika ndetse rutanga amahirwe menshi kubarugerageje n’abakorera mu Rwanda badasigaye.
Imibare igaragaza ko mu 2030 nibura uru rwego ruzaba rwinjiza ari hagati ya miliyari 17$ na miliyari 30$.
Ni mu gihe imibare yo igaragaza ko mu Rwanda nzu zo gukoreramo cyangwa guturamo n’ibibanza bibarirwa agaciro ka miliyari 90,7$.
@marvel.kigali.gorin First TOWNSHIP development in Kigali. 9units of luxury Villa golf view. 5 blocks of high rise building from 11-22storeys consisting apartment, hotel, offices and shopping mall with swimming pools! RAMBA means LONG LIFE in Kinyarwanda. This investment records a total investment of 80million USD. Recording breaking for the sky rocket development of Rwanda this wonderful country.
@marvel.kigali.gorin Welcoming all the Diaspora Rwandan coming back to Kigali for your Christmas & New Year celebration! Check out Royal Golf the first Best Western Premier Hotel in Rwanda! #RoyalGolf #rwandarealestate #kigalitiktok🇷🇼🇷🇼 #VisitRwanda #CapCut ♬ original sound – Marvel Kigali Consultancy






Loading comments...
Tanga igitekerezo