Uyu mwana akoresheje urubuga rwa Instagram yavuze ko umuryango we umaze igihe kinini umugendaho.
Ati “Ubuzima bwanjye bwose ababyeyi banjye bagenzuraga uburyo umuryango wacu ugaragara mu itangazamakuru. Bwa mbere mu buzima bwanjye ngiye kwivugira.”
Brooklyn wafashe n’izina ry’umugore we Peltz, asobanura ko ibyo umuryango we uvuga ko ategekwa n’umugore atari byo ahubwo ko umusuzugurira umugore guhera no mu bukwe bwabo, ubwo nyina yabwicaga.
Mu 2022 ni bwo Nicola Peltz na Brooklyn Beckham bakoze ubukwe. Ubu bukwe ni bwo bwazanye umwuka mubi mu muryango wa Beckham kuko igihe umuririmbyi yahamagaragara abageni ngo babyinane imbyino yabo ya mbere izwi nka ‘first dance’ aho kugira ngo hagende umugeni, ahubwo hagiye nyina wa Brooklyn Beckham, Victoria.
Ibi byababaje aba bageni bombi ndetse Nicola asohoka mu bukwe arira ashinja nyirabukwe kumwicira ubukwe.
Mu butumwa Brooklyn Beckham yashyize hanze, yavuze ko atari ibyo gusa kuko nyina usanzwe akora imideli yari yemereye Nicola Peltz kumukorera ikanzu y’ubukwe birangira avuze ko ntayo ari bukore habura amasaha 11 ngo ubukwe bube, ibyatumye umugore we ashaka ahandi akura ikanzu yo kwambara igitaraganya.
Brooklyn Beckham kandi agaragaza ko nyuma y’ibyo byose bagerageje kongera kwiyunga n’umuryango kuko nko mu 2025, yajyanye n’umugore we i Londres mu Bwongereza mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Se y’imyaka 50, gusa bakangirwa kwinjira n’aho babyemerewe bakamubwira ko umugore we adatumiwe.
Akomeza avuga ko na nyuma yaho ubwo ababyeyi be bajyaga i Los Angeles, nabwo banze guhura na we.
Ati “ Ibihuha ko umugore wanjye antegeka ni ikinyoma, nategetswe n’ababyeyi banjye hafi ubuzima bwanjye bwose. Nakuze mfite guhangayika gukabije, bwa mbere mu buzima bwanjye kuva natandukana n’ababyeyi banjye guhangayika byarangiye.”
David Beckham ubwo yari i Davos mu Busuwisi kuri uyu wa Kabiri, yabajijwe ku mubano we n’umwana we, aryumaho.








Loading comments...
Tanga igitekerezo